Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ku migezi y’I Babuloni
Ku migezi y’I Babuloni

Zaburi 137:1-4 Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu.

Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati"Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni."

Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?

Maze gusoma iyi Zaburi nize mo ibintu bitatu buri wese agomba kwibaza.

1) Ni izihe nzozi ufite? Umwanditsi w’iriya Zaburi yagiraga inzozi za gakondo ye (I Siyoni). Ntiyigeze atuza kubw’i Yerusalemu. Ni izihe nzozi ugirira igihugu cyawe? Ni iki wakora ngo gitere imbere?

2) Ni iki kikuriza? Umwanditsi w’iyi Zaburi yarizwaga no kuba Babuloni, mu bunyage. Ubwoko bwe bwari bwarajyanywe mu bunyage. Ni ibiki wewe bikuriza none? Ni uwuhe mutwaro ugira ku barimbuka? Abo Satani yajyanye iminyago?

3) Ni iyihe ndirimbo uririmba? Uriya mwanditsi yaririmbaga amashimwe, yibukaga indirimbo z’iwabo, indirimbo zihimbaza Imana ya Isirayeli. Isi ifite indirimbo ishaka kudutoza? Ariko hari indirimbo z’i Siyoni! Aho ntiwaba uririmbana n’Isi?

Tekereza ku nzozi zawe, amarira yawe n’ibigushimisha. Ugire umunsi mwiza!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza