Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kuri wowe hari umugambi w’Imana
Kuri wowe hari umugambi w’Imana

Yeremiya 29:11 "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga".

Bimwe mu bintu Satani ashaka kutwibagiza ni ukumenya umugambi w’Imana mu buzima bwacu. Iyo abigezeho, aba ashoboye umuntu mu buryo budasubirwaho.

Abantu bose yanesheje yabanje kubereka ko nta mugambi Imana ibafiteho. Urugero: Eva aneshwa Satani yaramaze kumwumvisha ko ibyo Imana yamubwiye atari byo...Muka Loti ahinduka inkingi y’umunyu yari amaze kongorerwa na Satani ko aho Imana imukura (I Sodomu) ariho heza kurusha aho imujyana. Ibi byamuteye gutera umugambi w’Imana umugongo. Na Yuda niko byamugendekeye.

Abanesheje Satani ni abantu bamenye neza umugambi Imana ibafiteho: Daniel, Yosefu, Yesu, Paholo, etc.

Uno munsi nibukijwe ibintu biranga umugambi w’Imana. Reka mvuge 6 muri byo.

1) Umugambi w’Imana ni mwiza; 2) Umugambi w’Imana ni umwihariko kuri buri wese; 3) Umugambi w’Imana urasobanutse kandi ni mugari; 4) Umugambi w’Imana utugeza mu mahoro no mu byishimo nyabyo; 5) Umugambi w’Imana urenze ubu buzima tubamo- n’uwiteka ryose. 6) N’ubwo warwanywa, umugambi w’Imana uranesha.

Ndakugira inama yo kumenya no kugendera mu mugambi w’Imana kuri wewe.

Umunsi mwiza kuri twese!

Ku bari mu Rwanda, iminsi mikuru myiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza