Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kuva mu byo wisanzemo.
Kuva mu byo wisanzemo.

1 Ingoma 4:9 - Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati"Namubyaranye agahinda." Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati"Icyampa ukampa umugisha rwose, ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze." Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo twatangiye amasengesho y’iminsi 21 asoza uyu mwaka, nabyukanye ijambo ryitwa "Kuva mu bintu tumenyereye". Ubwo turimo kuganira ku "Gihe cyo kwambuka"- "Crossing over", nasanze imwe mu ndwara abakristo barwaye ari akamenyero. Kumenyera ibyo umuntu yisanzemo n’ibyo arimo.

Kugira ngo wambuke hakurya ugomba kumva ko utagikeneye kuba aho uri. Nyamara abantu benshi banyuzwe n’aho bari. Ibi birababaje kuberako "icyiza" tumenyereye ari cyo mwanzi "w’ibyiza bihebuje" ugomba kugeraho. Umuntu aririmba indirimbo imwe yakundwa akanyurwa, yatangira Itorero ryagenda neza akanyurwa, yarangiza Bachelor’s Degree akanyurwa, akumva yarize cyane...

N’ubwo Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, ntiyanyuzwe n’urwego ariho. Ahubwo yaharaniye kururenga! Akora amasengesho agamije guhindura ubuzima arimo, agerageza gutera imbere. Yamenye ko iterambere ry’umuntu ridapimirwa ku bandi, ku bo baturanye...iterambere nyaryo ryawe uripimira kuri wewe...Iyo ujya gutera imbere, ureba uko wowe wa none atandukanye na wowe w’ejo hashize; ugatekereza icyo wakora ngo wowe w’ejo hazaza arute wowe wa none. Ikibabaje n’uko mu bashumba dufite abantu bipimira ku bo barikumwe, abahanzi bipimira kubo barikumwe...ushobora kuba number 1 mu gace utuyemo (akarere, umujyi, igihugu ) ariko utari ku rwego rwawe...kuko urwego rwawe rureberwa kuri wowe mu gihe urimo no mu bushobozi Imana yaguhaye.

Ndashaka kwambuka...ndashaka kwaguka, hari ibyo nshaka kurenga! Hari imbago ngomba kurenga...Ibi nibyo Yabesi yafashemo umugambi, Imana irabisohoza. Ufite uwuhe mugambi? Ni ibiki ushaka kurenga? Ni ibiki wambuka?

Hari ibintu ndambiwe: akamenyero n’ibimenyerewe...amateraniro asanzwe, indirimbo zisanzwe, gospel singers basanzwe, abashumba basanzwe...abanyamasengesho basanzwe...abakristo b’izina... Ku bantu dufatanije mu masengesho mu Itorero, dusabire Itorero ngo rive mu BIMENYEREWE, tuve muri CONFORT ZONE kugirango tugere aho Imana idushaka kandi ishobora kutugeza!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Mulisa Bisengo, kuwa 30-12-2015 saa 15:40
 

BISHOP, Murakoze cyane izinyigishl ziranyubatse cyane.may God bless you and your family and happy new. Uzababere umwaka wimigisha mwishi cyane.

mukasekuru appolonie kuwa 5-12-2015 saa 02:20
 

Umwigisha wateguye iri jambo Imana imumpere umugisha ndanyuzwe kandi ndize kuko nsanze najye navutse nka yabesi none mfashe umwanzuro wo kugira icyo mbaza Imana.

irakiza abraham kuwa 4-12-2015 saa 09:13
 

Imana iguhe umugisha kandi ah’ushaka Imana izahakugeze. nanjye icyo nicyo cyifuzo cya njye; hamwe ni Mana nzabigeraho

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza