Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kuvugwa neza tukiri bazima
Kuvugwa neza tukiri bazima

Umubwiriza 7:1

"Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo".

Ngitekereza kuri iki cyanditswe nize ibikurikira :

1. Kuvugwa neza, izina ryiza bidasaza. Biraruta kure ubutunzi. Abo twakuze twumva bakize bafite ubukire ntabwo aribo bakibufite. Nyamara abo twasanze bavugwa neza na n’ubu byarakomeje. Urugero: Isi yose iracyavuga Martin Luther King Jr.; ibikorwa bya Mama Teresa w’i Calcutta biracyavuga; ubutumwa bwatanzwe n’abantu nka Moody, Billy Graham n’abandi benshi buracyavugwa,...

2. Kuvuga ibyiza by’abantu bagihari ni byiza kuruta kubavuga batagihari. Bibiliya iduha ingero nziza z’abantu bavuzwe bagihari. Incuro ninshi Pawulo agaruka ku mazina y’abantu bamugiriye neza. Hari n’ibice bya Bibiliya bivuga ku buhamya dutangirwa n’abantu (Esther 10:3 "Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana (...). 1Timoteyo 3:7 "Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze.....".

3. Ibyo dushima abantu ni ibyo twe tubaziho. Ibirenze ibyo bizwi n’Imana.

4. Rimwe na rimwe ibyo abantu bamwe bashimira umuntu nibyo abandi bamunenga. Urugero: uwo bamwe bashima ko atarya umunwa, avuga ukuri; abanga ukuri n’icyo bamuziza.

5. Abantu mubana ni batagushima, uzibaze cyane niba Imana yo ifite aho ihera igushima.

6. Ntugakorere gushimwa n’abantu GUSA ariko ntuzirengagize gushimisha abantu bakubona.

Igitekerezo cyo kuvuga ibyiza by’umuntu buri wese agikomereze kubo azi. Ni umukoro mwiza, n’umwitozo mwiza.

Umunsi mwiza kuri mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza