Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kwizera kuzanwa no kumva (IGICE CYA 2)
Kwizera kuzanwa no kumva (IGICE CYA 2)

Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo (Abaroma 10:17).

Uyu munsi dukomereje ku mutwe w’ijambo twatangiye ejo.

Ntekereza ku buzima bwa buri munsi, nasanze umuntu angana kandi asa n’ibyo yumvise.

Iyo umuntu atambutse tukamwita umuhanga mu mategeko (urugero umunyamategeko runaka), mu buvuzi (umuganga runaka) mu ikoranabuhanga, mu mateka, etc. N’uko aba yarafashe umwanya wo kubyumva (kubyiga ashishikaye) no ku byemera. Iyo tuvuze nanone ngo uriya muntu n’umunyamatiku, umunyamagambo, ni uko aba ariyo yagaburiye amatwi ye.

Icyo umuntu agaburiye amatwi nicyo kimugira we. Uhaye amahirwe abakubwira ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko, wisanga uhindutse umuhezanguni mu by’amoko.

Uko ni nako bimeze ku bakristo. Iyo wumvise Ijambo ry’Imana riraguhindura. Rirema ibyo wemera n’ibyo wizera. Rigenga amagambo uvuga rikayobora intekerezo zawe. Hari ibintu byinshi biba ku Mukristo biva ku Ijambo ry’Imana. Reka mvugemo 3.

1. Intambwe ya mbere yo guhura n’Imana ni ukumva Ijambo ryayo. Kubera iki? Ijambo ry’Imana niryo ribyara ibyo twizera mbere yo gukizwa. Abantu bose bakijijwe bivuye ku Ijambo babwiwe. Abantu batarakizwa bazize ko batumva Ijambo (mwibuke ko abo rinyura mu matwi bose bataba baryumvise nyabyo. Bivuge ko batariha agaciro. Mwibuke ko akenshi umuntu yumva ibimurimo kuruta ibyo abwirwa. Uramubwiriza akumva ibyo asanganwe muri we.

2. Ijambo ry’Imana niryo riha umuntu gukura mu kwizera. Uko umuntu asoma Ijambo ry’Imana niko azamuka mu ntera yo kwizera. Muri make igipimo cy’umuntu cyo kwizera kireberwa ku bumenyi bw’Ijambo n’uburyo arishyira mu bikorwa.

3. Ijambo ry’Imana niryo rihindura umuntu. Ibindi byanditswe byose dusoma (ibindi bitabo byose) bibereyeho kuduha amakuru (information) naho Ijambo ry’Imana (Ibyanditswe byera) ribereyeho kuduhindura (transformation).

Uno munsi wibaze ku mwanya n’uruhare Ijambo ry’Imana rifite muri wewe!

Ugire umunsi mwiza!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza