Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Kwizera kwizera no kumva (Igice cya 1)
Kwizera kwizera no kumva (Igice cya 1)

Abaroma 10:17- Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

Muri iyi minsi nasanze kwizera ari cyo kintu kigoye abakristo kandi buri wese agukeneye. Byatumye ntegura inyigisho ndende hejuru yo kwizera.

Nifashishije iki cyanditswe nzagarukaho kenshi ku isano riri hagati yo kwizera no kumva.

Uyu munsi ndatangira iyi nyigisho mvuga ibintu 3 bikurikira:

1) Ibitunyura mu matwi byose ntituba twabyumvise. Prezida Franklin D. Roosevelt wahoraga yakira abashyitsi mu Ngoro y’Igihugu (White House) ngo umunsi umwe yibajije impamvu abantu bose asuhuza baseka. Anibaza niba abantu bose bamusuhuza baseka baba basekejwe n’ibyo yavuze.

Umugoroba umwe mu muhango yarafite wo kwakira abantu ahitamo gusuzuma abumva ibyo avuga abasuhuza. Noneho aho kubasuhuza bisanzwe ngo akavuga amagambo agira ati "Muri iki gitondo nishe nyogokuru" (I murdered my grandmother this morning).

Uwamugeragaho wese yamubwiraga iryo jambo aho kumusuhuza. Yatangajwe no kumva abamusuhuzaga hafi ya bose bamusubiza ibitandukanye. Bamwe bati " mwiriwe namwe nyakubahwa", "mbega byiza", "komerezaho turishimye", "uri gukora umurimo mwiza", "yego tukwitezeho byinshi"....kugeza igihe ngo yasuhuje umu "diplomate" w’umunyamahanga noneho amubwiye ya magambo we amusubiza ati "Nizere ko ari we wizize". Ibi bitwereka ko ababwirwa bose atariko bumva.

Nk’umuvugabutumwa, maze kugenzura ko abumva ijambo ry’Imana ari bake n’ubwo rivugwa bahari. Namenye y’uko abantu badafite gusa ikibazo cyo kwizera ahubwo bafite cyane icyo kumva Ijambo bizera. Byatumye ngera kuri iri hame rya kabiri rigira riti:

2) Amatwi yahawe bose ariko kumva n’impano ifite abantu bake. Yesu yahoraga yigisha mu migani. Bamwe mu bamwumvaga ntibibashimishe kubera ko yabasigaga mu migani aho kubabwira neza ibyo bashobora kumva byoroshye. Impamvu yabyo ni uko batabaga baje kumva ibyo avuga ahubwo babaga bazanye ibyo bashaka kumva.

Na nubu nasanze abantu benshi batumva ibyavuzwe ahubwo bumva ibyo bazanye mu matwi! Umunsi umwe abigishwa baramwegera bati dusobanurire impamvu uvuga mu migani. Niko kubabwira ati: ’Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa (...) (Mat. 13:14-15). Incuro ninshi Bibiliya igaruka ku ijambo ngo "Ufite amatwi niyumve". Haranira kuba mu bumva!

3) Kumva Ijambo ry’Imana niyo mahirwe akomeye asumba andi yose ufite. Umunsi uzibwa umugisha wo kumva, uzaba ucyitswe n’umugabane wo kwizera, uzaba utakaje amahirwe yo kunezeza Imana no guhura nayo! Kwizera bizanwa no kumva, kumva ijambo ry’Imana. Biracyakomeza!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza