Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mana yanjye Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?
Mana yanjye Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?

Pasika nziza kuri mwese!

Umunsi wo kuzura k’umugambi wo gucungurwa, umumsi wo kuzuka, umunsi w’intsinzi kuri twese abizeye!

Ngeze ku ijambo rya 4 Yesu yavugiye ku musaraba rigira riti " Eli Eli, Lama Sabaktani!

Abahanga muri Theology bavuga ko ririya jambo rivanga indimi. Ntabwo ari ururimi rw’abaheburayo nta n’ubwo ari urw’abasiriya. Bivugwa ko ari "Syro-chaldaic".

Ariko amagambo Yesu yavuze agaragara muri Zaburi 22:2 "Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?"

Aya ni amagambo akomeye agaragaza:

- Akababaro gahanitse;

- Kwiheba ndetse no gutereranwa, gutabwa, gutakaza ibyiringiro.

Biragoye kumva ibisobanuro by’iyi mvugo.

Ni gute Yesu yaretswe n’Imana? Imana yaretse Imana? Mwibuke ko Imana yemeye umurimo we mu buryo budasubirwaho. Mwibuke ko nta cyaha yakoze kugira ngo kimukure mu maso h’Imana. Yarumviye, yicishije bugufi, yaragandutse, yemeye urupfu rwo kumusaraba,...

Ntekereje cyane nibwiye ko ariya magambo yavuye kuri ibi bikurikira:

1) Ububabare bukabije bw’umubiri ndetse no kugotwa n’abanzi, abashinyaguzi.

2) Ubukana bw’imbaraga z’umwijima (Luke 22:53). Yari muri cya gihe Inzoka ihawe kuruma ikirenge cy’urubyaro rwa Adam (Itang. 3:15);

3) Amagambo akaze yari yumvise kuva atangira kujyanwa imbere y’abatambyi, aregwa ubusa, ahanahanwa....

4) Ibyaha BYACU yari yikoreye byatumye Imana imukuraho amaso (Yesaya 53:4-5). Imana ikunda umuntu ariko yanga icyaha. Iyo ugaragaje icyaha, iraguhugwa! Yahindutse ikivume (Abagalatiya 3:13).

Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu (2AbaKorinto 5:21). Aha niho kurekwa, kwirengagizwa byavuye! Ku bwanjye, ku bwawe!

Uracyibuka ko ari wewe wamuteye gutaka? Ariya marira yayarize ku bwawe!

UBITEKEREZEHO!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza