Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » MBESE NAWE URI MU BAHIRIWE?
MBESE NAWE URI MU BAHIRIWE?

Zaburi 1:1 - Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.

Imana yahaye Umuntu umudendezo n’ubushobozi bwo guhitamo.

Gutegeka Kwa Kabiri 30:15 - Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi.

Mu byo duhitamo harimo:
- Inshuti tugendana;
- Imigambi n’Inama dukurikiza;
- Inzira ducamo;

Nasobanukiwe neza ko aho umuntu agendera, aho yicara ndetse ’abantu babana mu buzima bwa buri munsi bigira ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi no buzima bw’umwuka bitewe n’inama ahungukira.

Namenye kandi ko inshuti, aho twicara, aho tugendera, atari ibintu bitugwirira, ntabwo ari impanuka twisangamo ahubwo biva ku mahitamo dukora umunsi ku munsi.

Iyo buri umwe muri ba basore b’abaheburayo (Saduraka, Mashake na Abedenego) adahitamo ziriya nshuti birashoboka cyane ko atari kwisanga muri ariya masezerano, ndetse atari gukomeza iriya nzira nziza. Iyo Timoteyo adahitamo kuba inshuti ya Paholo kugendana nawe no gukurikiza inama ze, birumvikana ko ziriya mpanuro na ziriya nyigisho atari kuzihabwa. Ntabwo yari kubaTimoteyo twamenye, Timoteyo uhiriwe.

Ninde nshuti yawe mugendana? N’iyihe nama nziza ikungura? Ni izihe nzira mugenderamo? Nihe mwicara?

Ngufitiye inkuru nziza. Uno munsi biracyashoboka ko uhindura inshuti, ugahindura inama wumva, ugahindura inzira unyuramo, ugahindura n’ibyicaro. Ubikoze uraba mu bantu bahiriwe!

Dr. Fidèle MASENGO Foursquare Gospel Church of Rwanda +250 78830 7619

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza