Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » MBESE WITEGUYE IGITONDO GIHORAHO?
MBESE WITEGUYE IGITONDO GIHORAHO?

Abaroma 13:12 - Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo.

Nafashe umwanya wo gutekereza cyane kuri iri jambo nsanga ubutumwa burimo bureba buri wese.

Abantu bamaze iminsi bareba cyane ku bimenyetso bigaragara mu ijuru birimo ukwezi gutukura (blood moon). Hashyize imyaka irenga 30 abashakashatsi bavuze ko muri uku kwezi, mu matariki turimo y’uyu mwaka hazabaho ibyo turi kubona ubu. Nta gitangaza mbibonamo. Byahozeho. Si ubwa mbere ukwezi gusa gutya.

Bimaze kuba incuro nyinshi (zigera ku munani) kandi byatangiye kuba mu mwaka wa mu gihe cyacu 163 (nyuma ya Yesu) ku buryo hashize imyaka yegereje 2000 biba. Hari n’ibyabaye muri 1982.

Nyamara hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko turi mu kinyejana bitakagombye gutungurana Yesu agarutse kuko ibimenyetso bivugwa muri Matayo 24 byinshi birimo gusohora mu myaka yacu.

Icyo nashatse kubagezaho ni ubutumwa Yesu yavuze ngo "muhore mwiteguye". Muve ku makuru y’impuha ahubwo mwitegure igitondo gihoraho.

Hari imyambaro yambarwa mu ijoro umuntu atabyukana ngo asohokane bukeye. Urugero: ntawava mu cyumba aryamyemo ngo asohokane imyenda ararana hanze y’urugo rwe bukeye. Imyambaro y’ijoro ni iy’ijoro. Imyambaro umuntu yambara hakeye irarobanurwa.

Imana ibinyujije mu ijambo ryayo Bibiliya itubwira imyambaro abazabana na Yesu ubuziraherezo bakwiye guhora bambaye. Iyo myambaro ni imirimo yo gukiranuka dukorera Imana. Nk’uko tubisoma mu Byahishuwe 19:7 -8, "Tunezerwe twishimye, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye." (uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.).

Mbese kugaruka kwa Yesu ku gutera kunezerwa? Biratangaje kumva ukuntu abakristo bahangayikishijwe n’inkuru yo kugaruka kwa Yesu...bisa n’ibibabaje kuri bamwe. Burya tumuvuga tutamukunda? Hari umugeni utajya wishimira ubukwe? Haba hari imirimo ukorera Imana? Wibuke ko imirimo yawe ariyo myambaro witegurana.

Mbese uyikiranukamo? Ingero: iyo utanga kimwe cya cumi? Iyo uririmba, ubwiriza, ukora mu itsinda runaka mu Itorero, ubikiranukamo? IBAZE NAWE! Aho kuvuga amakuru y’impuha ajyanye no kugaruka kwa Yesu (Yesu ubwe yaravuze ngo muzumva amakuru y’impuha) ihutire gukora imirimo mu nzu y’Imana kandi ube umwizerwa mu byo ukora.

Imana ibahe umugisha Rev. Dr. Fidele Masengo, Foursquare Church Kimironko Tel +250 788 307 619

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza