Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mfite inyota (Yohana 19:28)
Mfite inyota (Yohana 19:28)

Nshuti za Yesu muraho? Nizere ko mwaramutse neza. Nkomeje kubagezaho amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Uno munsi tugeze ku ijambo rya 5 aho yavuze ngo " Mfite inyota".

Iri jambo nakomeje kuritekerezaho umunsi wose. Buri uko naryibukaga nibazaga amasomo riduha nk’abizera Yesu muri iki gihe.

Dore amwe mu masomo nize :

1) Ikimenyetso cy’ububabare bw’umubiri. Yesu yabambwe ari umuntu 100%. Umuntu ufite umubiri, umuntu ubabara, umuntu usonza, ugira inyota. Abantu benshi bakeka ko Yesu yagiye ku musaraba akingiye ububabare. Ibi sibyo. Yarababaye ku bwawe. Umubiri we watakaje amaraso kubera kuva, washyizemo amazi. Nibwo yavuze ariya magambo bivuye mu bu babare.

2) Ikimenyetso cyo gusohora kw’ibyanditswe kuri we. Aya magambo Yesu yavuze ni amwe mu magambo yavuzwe kuri we. Zab. 69:21 "Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, Ngize inyota bampa umushari wa vino. Iki cyanditswe cyagombaga gusohora kugira ngo bihamirize abantu ko Yesu ariwe Ibyanditswe byose bisohoreramo.

3) Ikimenyetso cyo guca bugufi. Nk’umwana w’Imana, gusaba, gutegereza ko ahabwa, kwasama kugeza aho aramizwa "Sipongo" n’ikimenyetso cyo guca bugufi. Yagombaga kumvira kugeza asoje umurimo.

4) Ikimenyetso cy’ubutsinzi. Usomye neza uriya murongo wa 28, usanga ko Yesu yabikoze azi neza ko ageze ku ndunduro y’igikorwa cyo gucungura. " Yesu amenye y’uko noneho byose birangiye".

Icyampa ukumva cyane iri jambo Yesu yavuze ku bwawe!

Ndabakunda! Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza