Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mu bikari by’Imana
Mu bikari by’Imana

Zaburi 65:5 "Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe".

Mu gihe ntegura kumurika igitabo cyitwa "Intimacy with God " / Intimité avec Dieu (Ku cyumweru Tariki 1/05/2016), ndabateguza kuzabasogongeza ku butunzi icyo gitabo gihishe. Ibyo nzabitangira ejo ku itariki 27/05.

Muri urwo rwego, nsomye iri jambo ryo muri Zaburi rimbera rishya! Dore amagambo andyoheye:

1) Kuba munzu y’Imana ni amahirwe adashyikirwa! Abahoramo ni abanyamahirwe. Ubaye ubamo utabizi, ndakubabariye!

2) Ibyiza bihaza ubugingo bwacu biboneka gusa munzu y’Imana! Ahandi haba ibitamara inyota n’inzara.

3) Mu rusengero niho hera ahandi hose ni ahasanzwe. Mbese wari ubizi? Nuzajya uhagera ntukajya ubifata nk’ibisanzwe. Hari abageraga ahera ibitambo byabashyizeho. Twe ubu turahinjira nta kiguzi nyamara ariko ntituzi agaciro bifite! Ndakwifuriza kumenya agaciro ko munzu y’Imana.

Iki cyanditswe ucyireberemo!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza