Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mu bwihisho bw’Isumbabyose
Mu bwihisho bw’Isumbabyose

Zaburi 91:1...

Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti"Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira." Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura.....

Muraho nshuti zanjye? Twe turaho turakomeye.

Uyu munsi ubwo twitegura gutangira ikindi cyumweru, nahawe kuzavuga kuri Zaburi ya 91.

Ndifuza ko buri wese asoma iyi Zaburi kugirango ejo tuzafatanye kuyiga no kuyigira iyacu (buri wese).

Nkiyitegura mfashijwe n’amagambo atanu.

1) Abo Imana irinze baratekana, abo itarinze bakaba mu mutekano muke nyamara byitwa ko barinzwe. Yarindiye Dawidi mu menyo ya Goliathi, Irindira Daniel mu rwobo rw’intare zishonje.

2) Imana ishoboye kuguhisha aho abaguhiga bakubona. Moridekayi yarokotse atahunze. Hamani afatwa agoswe n’ingabo zimurinda.

3)Iyo Imana yabishatse, ikurindisha abaguhiga. Niko byagenze kuri Mose ubwo yarindiwe kwa Farao kd ariwe wahigaga ubuzima bwe.

4) Iyo bibaye ngombwa ko iguhisha, Imana niyo itegura ubwihisho ndetse n’ibizahagutungira. Tekereza uko yabikoze kuri Eliya: ku kagezi ki kereti, ku mupfakazi w’i Sarefati, etc.

5) Iyo igihe cyo kuguhisha kirangiye, Imana iguha umutima wo guhagarara imbere y’abo wahunze: Eliya yiyereka Ahabu na Yezebeli.

URATINYA IKI? WIHISHE HE?

Mugire umunsi mwiza mwese! Ndabakunda

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza