Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » MU GIHE IMFATIRO ZISENYUTSE UKORA IKI?
MU GIHE IMFATIRO ZISENYUTSE UKORA IKI?

Zaburi 11:3 - Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?

Muri iki gitondo nibajije cyane kuri iki kibazo numva kigoye gusubiza. Natekereje ku mfatiro z’abantu nsanga ari ninshi harimo: ubuzima(santé), ubukungu, umuryango, akazi, igihugu, inshuti, urugo cg urushako, etc. Nibajije ngo mu gihe izi mfatiro zisenyutse umuntu yakora iki?

Nasanze abantu basenye zimwe muri izo mfatiro bajya bakora byinshi: kwiheba, kwimuka, kwiyanga, kwiyahura, guhungabana, kubyakira, kwiganyira...Wewe usoma iyi nkuru uzi ubwawe uko wabyitwaramo cg wabyitwayemo!

Maze gutekereza nasanze hari igisubizo kimwe cyonyine gihagije, gikwiye.

Dore ngiki: Imigani 18:10 - Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.

Ahandi hose uhungira, ikindi cyemezo ufata ntacyo gihindura.

Kubera kumenya ubu bwihisho, ndakugira inama yo gukora ibi bintu 5 mu gihe imfatiro zawe zasenyutse:

1) Gushaka Imana; 2) Guhungira ku Mana; 3) Gusenga Imana; 4) Kwiringira no kwizera Imana; 5) Kuguma mu Mana;

Mugire umunsi mwiza mwese! Dr. Fidele Masengo Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza