Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mu gihe unyura mu bihe bigukomereye
Mu gihe unyura mu bihe bigukomereye

ZABURI 62:2-

"Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho. Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane".

Iyi Zaburi yanditswe na Dawidi mu gihe yarimo kunyura mu bihe bikomeye yaterwaga n’ikibazo cya Absalom.

Usomye iriya Zaburi usangamo ibintu 3 by’ingenzi umuntu yakora mu gihe ari mu kibazo kimukomereye.

1) Uzige guhanga Uwiteka amaso. Nashimishijwe y’uko Uwiteka yabereye Dawidi agakiza, amubera ubutabazi, amubera ingabo imurinda, ubuhungiro ndetse n’imbaraga. Iyo uhanze Uwiteka amaso ikora ibikomeye.

2) Uzige kwiringira Uwiteka (V.9). Dawidi ati "mujye muyiringira). Yamenye ko kwiringira ibyo umuntu atunze atari byo. Ibyiringiro bye byose abishyira k’Uwiteka.

3) Uzige kubwira Uwiteka(v.9). Abo dukunda kubwira ibyacu sibo twakagombye kubibwira bwa mbere. Dawidi ati "ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo". Ibyawe ubisuka he? Niwe witeguye kukumva...niwe wumva ntabure icyo akora.

Ndagukangurira kwegera Uwiteka mu bihe byose ukomerewe.

Mugire igitondo cyiza!

Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Ange ingabire kuwa 3-05-2016 saa 06:51
 

mfashe icyemezo cyo kubwira Uwiteka ibyanjye kuko atajya abura icyo akora.Imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza