Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Mubyeyi ng’uyu umwana
Mubyeyi ng’uyu umwana

Yohana 19:26-27

Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati"Mubyeyi, nguyu umwana wawe." Maze abwira uwo mwigishwa ati"Nguyu nyoko." Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.

Iri n’ijambo rya 3 Yesu yavugiye ku musaraba. Nk’uko tubisanga mu gice cya 4 cy’Igitabo cya Malaki (3:24), Yesu yarafite inshingano ikomeye yo guhuza "imitima y’abana n’iyababyeyi babo". Iyi nshigano yo kurema no gukomeza imiryango nayo yarayikomeje kugeza ku isaha ye ya nyuma.

Maze gusoma kino cyanditswe njye nafashijwe cyane n’ukuntu Yesu, n’ubwo umubiri we warimo kubabazwa, umutima we wari wikoreye ibibazo by’abandi bababaye.

Ibi byatumye numva cyane ijambo rivuga ngo "nukuri intimba zacu nizo yikoreye". Kuri uriya munsi umwe mu bantu bari bafite intimba ni Mariya nyina wa Yesu. Mariya yabyaye Yesu, yaramuhunganye, yaramureze kuva mu buto bwe, yabanye nawe kurusha abandi bose. Birumvikana ko gupfa kwa Yesu kwamubabaje kurusha abandi. Byari ngombwa ko Yesu amuhumuriza, byari ngombwa ko Yesu amwitaho (HE CARES).

Na nubu niko Yesu akimeze. Ikibazo cyawe arakizi, agufite ku mutima! Ubukehwa bwawe arabuzi, azakuremera umuryango!

Pasika nziza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza