Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Iyo igihe cyawe cyo kuva i Lodebari kigeze
Iyo igihe cyawe cyo kuva i Lodebari kigeze

2 Samuel 9:5

"Umwami atumira Mefibosheti , amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari amuzana i bwami"

Uno munsi nafashijwe n’ubuzima bwa Mefibosheti. Natangajwe n’uburyo Imana yamukuye i Lodebari akisanga i Bwami ku meza ya Dawidi.

Mpereye kuri iki cyanditswe, hari amasomo meza nize. Muri iyo hari akurikira:

1. Hari icyo Imana iheraho yibuka umuntu ishaka gukemurira ikibazo. Kuri Mefibosheti Imana yibukije ineza ya Yonatani. Kuri Moridekayi Imana yibukije Umwami amakuru yatanze yo kuburizamo umugambi mubisha wamugambaniraga. Ndakwifuriza kugira icyo wibukirwaho none.

2. Iyo Imana igiye gukemura ikibazo cy’umuntu ikoresha umugiraneza. Siba yabaye umutangamakuru. Mu gihe cya Yosefu, umuhereza wa Vino y’i Bwami yabaye umuranga. Ndasaba ngo Imana ikohereze Umuntu w’ingirakamaro.

3. Iyo Imana igiye gukura umuntu mu kibazo, ntihera ku bushobozi bw’uwo igiye gutabara. Ntacyo Mefibosheti yasabwaga kuba yujuje cg gukora. Ibyo utujuje n’ibyo udashoboye si imbogamizi kuri wewe. Tuza kd wizere Imana wujuje ibyo Imana yaheraho.

4. Ntabwo igisha inama. Iyo Dawidi agisha inama bari kumwibutsa ibibi bya Sawuli. Ku byawe ntawe izabaza.

5. Ntabwo gukura umuntu mu kibazo atinzemo bisaba Imana iminsi myinshi yo kubitegura no kubisohoza. Iyo igihe kigeze, mu munsi umwe, Imana ikura umuntu mu buvumo ikamwicaza I Bwami, Imana ikura umuntu muri Prison ikamwicaza I Bwami (Yosefu); Imana ikura umuntu mu mva ikamwicaza mu bazima(Lazaro), ...

Ndasaba ngo Imana isohoze ibyo yakuvuzeho muri iki gihe!

Ugire icyumweru cyiza !

Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Ukuli Placide kuwa 18-07-2016 saa 02:38
 

Imana ica inzira aho zitari kandi ntajambo Imana ivuga ngo rihere Imana ibahe!!!?

Ukuli placide kuwa 18-07-2016 saa 01:33
 

Nda shima Imana ko ishoboje umutima wanjye kunva ijambo bitumye ngarura kwizera murinjye kandi Uwite abongere amavuta Amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza