Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » UMUTUNZI UTIYIZI
UMUTUNZI UTIYIZI

Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero URI UMUTUNZI), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani. Ibyahishuwe 2:9

Imana dusenga yisanze iriho. Mbere ya yo nta gihari. Ntabwo igira amateka ayihishe nk’uko abantu babayeho. Mu biriho n’ibizaba ntaco ihishwe. Izi amakuru y’ibyabayeho, ibiriho n’ibizaza. Mu kubaho kwayo nta matsiko igira yo kumenya, ntijya ibaza amakuru, ntijya yibagirwa ibyabaye ngo yiyibutse, ntijya yumvirana ibyavuzwe ngo isiguze. Izi amakuru yose akubaho hatabuze na kamwe. Muri ayo makuru hari n’amakuba yawe n’ubukene ndetse n’ibitutsi utukwa.

Imana yandikira Itorero ry’i Simuruna ruriya rwandiko, barimo banyura mu makuba arimo gutotezwa, ubukene, gutukwa, bari bahagurukiwe n’ibibazo bikomeye. Mbese bari bameze nk’uko nawe umeze.

Imana ibarebye ntiyagarukiye ku makuru y’amakuba, y’ubukene n’ayo gutukwa ahubwo yabonye n’UBUTUNZI bo batari bazi, bo batarebaga. Incuro nyinshi twibona gusa mu makuba, mu bukene, mu gusuzugurwa nyamara ibyo tureba siko kuri kose. Ukuri nyako gufite Imana kandi gutandukanye n’ibyo uzi.

Kubera amakuru make, amakuru mabi, amakuru adashyitse twifiteho akenshi dufata ibyemezo tutagombaga gufata. Niho usanga umuntu yihaye akato, agakuraho telephone, akiyanga, akanga n’abandi. Niba uri murabo bameze batyo, urazira amakuru make ufite.

Va mu byo urimo ubaze amakuru nyayo akureba. Mu byo utazi, harimo ko uri UMUTUNZI! Nta byago nko gutunga ibyo utazi kuko bikugira umukene mu karengane! Sigaho kubaho uwo ukeka uri, ubeho nk’uko Imana ikuvugaho! Amakuru Imana ikuvugaho niyo nyayo, niko kuri.

Mugire umunsi mwiza w’amatora.

Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza