Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ni ibiki ugomba kwibazaho nk’umwana w’Imana?
Ni ibiki ugomba kwibazaho nk’umwana w’Imana?

Nyuma yo kubagezaho ejo inyigisho nise "Amahirwe yo kuba abana b’Imana", uno munsi ndakomereza kuri iyo nyigisho mvuga ku byo buri wese agomba kwibazaho nyuma yo kugirwa umwana w’Imana (After being adopted by God ).

Ibibazo nsaba buri wese kwibazaho biva ku bintu 4 bikurikira:

1 ) Twakuweho igihano cy’amategeko. Mu Bagalatiya (4:4-5) "Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana".

Igitambo cy’amaraso ya Yesu ku musaraba cyatumye twemerwa, abamwemeye bose bakuweho gupfa kuzanwa n’amategeko babarwaho gukiranuka, bahabwa ubugingo buhoraho. Mbese wumva umutima uguhamiriza ko wahawe ubugingo buhoraho? Upfuye none wajya mu Ijuru? BYIBAZEHO !

2) Twahawe Umwuka wera nk’ingwate y’umurage. Mu gitabo cy’Abefeso (1:13-14) haravuga ngo "niwe namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe".

Menya neza ko Umwuka wera utubamo ariwe ngwate y’umurage ukomeye dufite muri Yesu. Iyo ngwate urayifite. Uwo murage wumva uwufiteho uburenganzira? BYIBAZEHO !

3) Twagizwe abana mu muryango w’Imana. Bibiliya ivuga ko kera twari abana bo kugirirwa umujinya(Abefeso 2:3), kubera ibyaha twari abana ba Satani (1 Yohana 3:10) ariko kubera Yesu turi abana b’Imana (1 Yohana 3:2), turi abana b’Umwami w’abami. Mbese ubyiyumvamo? Urabigendera? Biri mu mwirondoro wawe wa buri munsi? BYIBAZEHO!

4) Abana b’Imana bahorana ubusabane na Se. Mu Baroma( 8:15) haravuga ngo "kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti"Aba, Data!" Iyo dusenga tuvugana na Data (Matayo 6:9), twakira ubuntu bw’Imana (Zaburi 103:13-14). Wiyumvamo ubwo busabane? Umuseruka imbere n’umwana wishimira kd wishimirwa na se? Imitima yanyu yibonana mo? BYIBAZEHO!

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza