Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ni ryari umukristo asabwa kwera imbuto?
Ni ryari umukristo asabwa kwera imbuto?

Mariko 11:13-14

Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini. Arawubwira ati"Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose." Abigishwa be barabyumva".

Ejo nyuma y’inyigisho yavugaga ku ruhare rw’Umuntu n’urwa Mwuka Wera mu kwera imbuto, hari abantu bagiye bambaza igihe umuntu agomba kwereramo imbuto.

Nifashishije icyanditswe kiri haruguru, ndagira ngo nsubize icyo kibazo.

Nongeye kwigishwa cyane na kino cyanditswe. Ubanza ari cyo gitangaza cyonyine Yesu yakoze asenya, avuma. Ibindi bitangaza bye byatangaga ubuzima ariko kino cyabaye igisenya. Ibi biragaragaza uburemere bw’isomo yaragiye gutanga.

Amwe mu masomo nize ni akurikira:

1) Bitandukanye n’uko tuzi ku bihe imyaka yera imbuto, umukristo we agomba kwera imbuto zihoraho mu gihe cyose;

2) Igihe cyose umukristo atera imbuto z’umwuka aba atsinzwe n’urubanza. Nicyo gisobanuro cy’ijambo "kuvuma";

3) Umukristo utera imbuto z’umwuka nta buzima afite "ameze nk’umutini wumye". Ntabwo afite abuzima kandi ntabwo atanga ubuzima.

Ndagusaba kwibaza ku mbuto wera no kumenya ko igihe cyose ugomba kuzigaragaza. Ibi bizatuma utaba umukristo w’igihe kimwe cyangwa w’ahantu runaka. Aho usanga umuntu agira igihe abyutse n’igihe abaho mu bunebwe mu mwuka. Ikibabaje benshi n’uko babayeho!

Mugire igitondo cyiza!

Mushobora gusanga inyigisho zose zatambukijwe kuri facebook page ikurikira:

Bishop Dr. Fidele Masengo

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza