Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Nk’uko ikizu kibana n’abana bacyo
Nk’uko ikizu kibana n’abana bacyo

Gutegeka kwa kabiri 32:11-12 Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo.

Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Kuva 15). Iyi ndirimbo ya kabiri ivugwa mu Gutegeka kwa kabiri 32 ni iyo yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera.

Mose yifashishije ikizu ashaka kuvuga uburyo Imana yitaye (God’s providential care) ku bwoko bw’Abisiraheli mu butayu.

Ikizu ni inyoni iguruka hejuru, igira umuvuduko ukabije, ireba kure kandi igira imbaraga nyinshi. Ntabwo itegura ibyana byayo nk’uko izindi nyoni nto zitegura ibyana byazo. Itabiteguye neza byaba "imishwi".

Hari amasomo meza twigira ku kizu n’uburyo gitegura ibyana byacyo:

1) Ikizu cyubaka icyari cyacyo mu mpinga y’umusozi kandi mu bushorishori bw’igiti. Icyari cy’ikizu kigizwe n’ibyatsi byoroshye n’ibiti by’amahwa. Iyo ibyana bitangiye kumera amababa, ikizu gisenya ibyatsi kigasigamo amahwa. Ibi bituma ibyana byaco biva muri "confort". Kibikora kigamije kubyigisha. Hari igihe natwe Imana idukura muri "confort zone" igamije kutwigisha.

2) Iyo ikizu cyigisha ibyana byacyo kuguruka kibinyuza mu buzima bukomeye. Gutumbagira hejuru bisaba guhangana n’ikirere kirimo umuyaga. Ikizu kigurukana ibyana byacyo ku mababa cyagera hejuru cyane kikabahanura. Iyo hagize ugira ikibazo kimutegera amababa. Uko niko Imana itwigisha gutumbagira mu kwizera. Yemera ko duhura n’ibigeragezo ariko ikadutegera amababa. Ubuzima bwa Mose, Dawidi (igihe cya Goliath), Daniel na Bagenzi be...ni ingero zikomeye.

Urimo uranyura mu bihe bikomeye none? Imana irimo kukwigisha. Igukurikiranira hafi. Ibuka ko iyakoze bya bindi ishobora gukora n’ibyo uyisaba.

Umunsi mwiza kuri mwese.

Ndabakunda.

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

kaneza jeanne d’arc kuwa 9-03-2016 saa 01:07
 

Mbanje kubaramuts amahoro y’IMANA!nashak mbabaz kuki kensh iyo ukijijw uhura nibigeragzo ukumv ucitse intege wareb bagenz bawe ukabon baguw nez,ukibaza nib IMANA ikuzi nkumunt muto mugakiza mwamuha iyihe nama saw yesu abampezagirir

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza