Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ntabwo ubuntu ari "PERMIS" yo gucumura ahubwo ni (...)
Ntabwo ubuntu ari "PERMIS" yo gucumura ahubwo ni icyangombwa kitwibutsa guhora twitwararika mu rugendo rwo mu isi aho tugana mu ijuru

Ejo nahuye n’umwe mu bayoboke b’inyigisho "z’ubuntu butangaje" bashingira cyane ku nyigisho ivuga ko "iyo umuntu akijijwe aba ahawe uburenganzira bw’ubugingo buhoraho ngo naho yakora ibyaha nyuma ntacyo bihindura!

Yanyumvisaga ukuntu Imana yarangije kudukunda...itakwisubira! Ariko se nibyo? Umuhungu akunze umukobwa akamugira umu "fiancée" nyuma akamenya ko uwo mukobwa yitwara nabi...yiyandarika mu busambanyi...yakomeza ku mukunda ngo kubera y’uko yamukunze?

Twagiranye ikiganiro mwumvisa ukuntu ubuntu avuga budufasha kwemerwa n’Imana ariko ko agakiza umuntu ashobora kugatakaza! Ndashima Imana ko twarangije ikiganiro ambwira ko yifuza ko nazahura nawe n’abana be 5 kugirango mbafashe kumva neza icyo ubuntu busobanura.

Nibutse ko duhabwa agakiza ku buntu ariko ko "Ubuntu budusaba gukiranuka".

Paholo ati: Abaroma 6:1 - Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?

Agakiza duhabwa ku buntu katwemerera kwinjira mu nzira igana mu ijuru...kadukura mu nzira y’irimbukiro. Iyo uwahawe agakiza asubiye mu byaha aba yikuye mu nzira yagezemo ku buntu. 2 Petero 2:20-22...ibafashe kumva neza akaga ko gusubira inyuma!

Rev. Dr. Fidele Masengo Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza