Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » "Ntibishoboka"- ijambo Imana itarigera ikoresha
"Ntibishoboka"- ijambo Imana itarigera ikoresha

Luka 1:37 - kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere."

Iyo nibutse ibyo nibwiraga ko bidashoboka kuba ariko byabaye, bintera kumva ko n’ibyo mbona none ko bidashoboka kuzaba bizaba nta kabuza. Uno munsi mbitekerezaho nasanze ntunze amagambo ijuru ritazi kandi ridakoresha. Muri ayo magambo hari irivuga ngo "Ntibishoboka". Ibi byanteye gufata ingamba zo kwirinda imvugo abantu benshi bamenyereye yitwa ngo ntibishoboka!

Ijambo ntibishoboka ryishe ubuzima bw’abantu benshi, ryabase benshi ribaremera inshusho itariyo y’Imana.

Ndibuka abantu barenga 3 bambwiye muri 2004 ko mu myaka mike yari imbere Imana igiye kunkoresha mu Ivugabutumwa no gutangira amatorero. Ayo magambo ntabwo nayahinyuye kubera ko nanjye ubwanjye nari mfite icyo mbiziho ariko nibajije cyane inzira bizanyuramo ndayibura!

Ikosa rikomeye abantu bakora n’ugushakira umugambi w’Imana inzira. Nicyo kibazo Mariya yagize.... Luka 1:34 - Mariya abaza marayika ati"Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?"

Nyamara wibuke ko iyasezeranije atari umuntu kandi ko mu Bumana hataba ijambo rivuga ngo "Ntibishoboka" nta n’ubwo haba ikibazo cyo "Gushaka inzira bizanyuramo". Ibibazo wibaza ngo bishoboka gute? Ngo byazanyurahe? Ngo ryari?.... s’ibyawe? Wowe izere gusa ko iyasezeranije izasohora...kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza