Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » NYINA W’ABAKOMEYE
NYINA W’ABAKOMEYE

Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.1 Peter 5:6

Mu gihugu cya Uganda, bitandukanye n’uko bimeze mu Rwanda, usanga abayobozi ndetse n’abakozi b’Imana bubahwa cyane. Ibi byo kubaha abayobozi n’abakozi b’Imana nabibonye no mu bindi bihugu ngendamo birimo Tanzania, Kenya, Nigeria na Cote d’Ivoire.

Ni ibintu byiza cyane umuntu wese yakwifuza kubona iwabo. Uyu ni umwe mu migisha twifuza mu Rwanda.

Ariko nasanze n’ubwo ari byiza bishobora gutera abayobora ndetse n’abakozi b’Imana kwiyumva, kwishyira hejuru. Bishobora kubatera ubwibone.

Aho ndimo kwigisha muri Uganda, mu rusengero rwa United Christian Center ruyobowe na Bishop Semfuma Steven, natunguwe n’ukuntu abantu bangera iruhande bagapfukama bansuhuza.

Kubera kutabimenyera bitewe n’uko iwacu abakozi b’Imana batukwa, bubahukwa, bavugirwa mu ma taxi no mu tubare, gupfukamirwa byantonze. Ntabwo ndabasha gushyikira ukuntu abantu basuhuza undi bapfukamye, bacinya inkoro.

Isomo nahigiye cyane si irijyanye no kubahwa, ahubwo ni irijyanye no guca bugufi mu gihe ukomeye kandi bakubashye biheka.

Nashimishijwe cyane no kubona uburyo umushumba mugenzi wanjye wubashwe cyane, winjira bagapfukama aca bugufi. Bituma ntekereza cyane uburyo iwacu abashumba bamwe bikakaza, bigira ibikomerezwa kandi mu kuri kose batanakomeye.

Nshuti yanjye, uwakwereka uyu mugabo uca bugufi ibitabo yanditse, amatorero ashumba, abashumba yareze, ibihugu agendamo yigisha. Bitandukanye n’iwacu aho umuhanzi ahinduka igitangaza atarasohora ishusho y’indirimbo yakunzwe, agahinduka umuririmbyi w’igitangaza atarahimba iye (akiririmba iz’abandi), akaba umuvugabutumwa w’icyamamare ataratumirwa kubwiriza no mu rusengero rutangira, akagira abamukingurira umuryango wa taxi, akaba umu Star na Yesu akorera ataramubaye.

Nasanze aya magambo ari mu rwandiko rwa Petero agomba kwigishwa cyane iwacu.

Nyuma yo kubitekerezaho nize cyane ibi bintu 2:

✅ Guca bugufi niko kubyara ibihangange. Abananiwe guca bugufi ntibageze kure;

✅ Umuntu yegera cyane gukomera iyo akomeje guca bugufi. Icyampa abifuza gukomera bakabimenya.

Mugire igitondo cyiza.

Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza