Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Pantekoti n’amakuru yayo
Pantekoti n’amakuru yayo

Uyu munsi nshimishijwe no kwibutsa abakristo amakuru meza kandi nyayo ya Pantekoti.

Pawuo yigeze ahura n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka Wera. Bamusubiza bavuga bati: "Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera yaje"!.

Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. Hari ababaza amakuru ya Pentecost.

Abandi bayumviseho ariko ntayo bahuye ubwabo. N’ubwo bazi ko Umwuka Wera yaje, bakaba bazi ko muri iki cyumweru tugiye kwizihiza Pentecost, ubwabo ntibazi uko kuba umu Pentecost bimera, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.

Ni iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Biroroshye ko ariwe umuntu ashyiraho amakosa. Nyamara Yohana yavuze ku Mwuka Wera. Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho!

Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko Pentecost ibaho ko abantu bayizihiza iminsi 50 uhereye kuri Pasika ariko benshi Pentecost ni amakuru nk’andi yose.

Ni ukubera iki Pentecost ikenewe kwigishwa none? Ni uko ari wo mwuzuro w’ubukristo. Noheli na Pasika bigira impinduka mu buzima bw’umukristo iyo yahuye na Pentecost. Umukristo utarabatijwe mu mwuka ahorana intege nke. Pentecost ni zo mbaraga zacu.

Umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza