Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Rinda Ururimi rwawe.
Rinda Ururimi rwawe.

Zaburi 141:3 - Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye.

Kimwe mu mahirwe Imana yaduhaye ni Ururimi. Ariko ni rumwe mu ngingo dutunze tugomba kurinda cyane. Ni rwo rwakijije benshi kandi ni rwo rwicisha benshi. Ni rwo ruguhuza n’abantu kandi ni narwo ruguca ku bantu.

Intambara ninshi umuntu ahura nazo zinyura mu magambo avuga. Ubukristo nyabwo busaba umuntu kwitwararika mu mvugo.

Hari ibintu 3 ugomba kumenya ku magambo y’ururimi rwawe:

1)Uzabazwa ibyo Ururimi rwawe ruvuga byose.

Matayo 12:36 - "Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka."

2)Ururimi ruhishe imbaraga z’ibyiza nibibi. Hitamo icyo urukoresha.

Imigani 18:21 - "Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana."

3)Ururimi ni yo soko y’ibibi.

Yakobo 3:6 - "Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu."

Nyuma yo kwiga aya masomo nasanze nagira umuntu inama yo kwiga gukoresha amahirwe dufite yo kutavuga! Guceceka ntawe byishe! Tekereza kubyo uvuga...bizakurinda kubara amagambo usohora.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza