Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Ubudasa!

Zaburi 133:1 - 3 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje! Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, Agatembera mu bwanwa, Mu bwanwa bwa Aroni, Agatembera ku misozo y’imyenda ye. Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y’i Siyoni, Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw’iteka ryose.

Uno munsi mu gihe bamwe mu bantu twiganye mu ishuri hagati ya 1995 na 1999 twahuriraga mu muryango ugizwe n’umugabo ndetse n’umugore twabanye mu Ishami ry’Amategeko I Ruhande (Huye), nongeye gutekereza ku magambo ari muri iyi Zaburi.

Iyi Zaburi yanyigishije ibintu byinshi birimo ibikurikura:

1) Kubana kwiza kw’abavandimwe ntabwo ari ikintu gikunze kubaho. Benshi babana nabi kd ataribyo bifuza. Bake nibo bagira amahirwe yo kubana neza.

2) Mu gihe bibayeho, kubana neza kw’abavandimwe ni UBUDASA. Birenze uburyo umuntu yabisobanura. Dawidi abivuga yabigereranije n’amavuta y’igiciro yakoreshwaga mu kwimika abatambyi n’abami. Yanabigereranije n’Ikime cyo ku musozi wa Herumoni. Ibi byombi byabagaho gake kd bigahuruza abantu!

3) Kubana kwiza kw’abavandimwe ni umwe mu migisha ikomeye Imana itanga. Abantu bisanga mu mahanga kure y’imiryango na bene wabo bazi neza agaciro ko kubana n’abavamdimwe.

Wewe usoma iyi Zaburi wizemo iki?

Mugire igitondo cyiza!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza