Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ubuhamya bukubiyemo ishimwe rikomeye Imana yaremye mu (...)
Ubuhamya bukubiyemo ishimwe rikomeye Imana yaremye mu rugendo rwa Bishop Dr Fidèle Masengo

Ubu ni ubuhamya bw’umukozi w’Imana Bishop Dr Fidèle Masengo, umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church aravuga ukuntu Imana yamurokoye urupfu mu rugendo yarimo gukorera hanze y’u Rwanda.

Aragira ati‘’Nk’uko mwabyumvise mu makuru, ikibuga cya Atatuk kiri Istanbul muri Turquie cyibasiriwe n’ibyihebe (Terrorists) aho mu ijoro ryakeye abantu 37 basize ubuzima ndetse n’abarenga 100 bagakomereka.

Icyo kibuga nakinyuzeho ku wa gatandatu 25 June mva Lagos njya mu Buholandi. Ni nacyo kibuga nagombaga kunyuraho none mu gitondo mva Amsterdam nsubira i Kigali.

Kubera ubwicanyi bwahakorewe, indege ninshi zajyagayo zahagaritswe, harimo n’indege yagombaga kumvana mu Buholandi injyana yo mu rugendo runsubiza i Kigali.

N’ubwo mbabajwe n’inzirakarengane zaraye ziciwe kuri icyo kibuga, ndashima Imana ko byabaye ntarahagera. Ibi biranyibutsa ko ngifite umurimo wo gukora.

Nyuma yo guhagarika indege zose zajyagayo byateye abagenzi benshi gusibira mu nzira, abantu benshi baraye mu bibuga, banasubikiwe ingendo. Jye ndashima Imana ko nahise mbona indege ya KLM imvana Amsterdam injyana Kigali nta kiguzi ntanze.

Na none kandi mu gihe iyo ndege yasibiye yagombaga kunzengurutsa Istanbul ikaza kungeza i Kigali saa sita z’ijoro, indege najemo ni iyihuse ku buryo ngeze i Kigali saa kumi n’ebyiri na 45.

Mumfashe dushimire Imana yabikoze.

Tuyishimire kandi ko yabanye nanjye mu mirimo nari mfite aho nari maze iminsi nkorera.’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza