Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ubuhanuzi twahawe ejo: Intumbi mu rusengero!
Ubuhanuzi twahawe ejo: Intumbi mu rusengero!

Ibyahishuwe 3:1 - "Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti"Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ’Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.

Ibyahishuwe 3:2 - Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye.

Ejo mu materaniro hatanzwe Ubuhanuzi buvuga amatorero menshi ariho ubu Imana itayishimiye. Iyo Imana ivuga ko itishimira Itorero abantu bahita bumva izina cyangwa bakareba inyubako cyangwa bakumva abayobozi baryo. Nibaza ko abakurikiye inyigisho twakoze mu cyumweru gishize bumva neza ko iyo tuvuze Itorero tuba tuvuga buri wese uribarizwamo: abizera cyangwa se abakristo bose baririmo harimo n’abariyobora. Ubuhanuzi bwavugaga ko abantu bari mu Itorero basa n’aho ari bazima ariko ko mu kuri Imana ibabona nk’intumbi.

Nk’umusomyi w’Ijambo nafashe umwanya wo gutekereza ku bitera Imana kwita abantu intumbi nyamara twe tubafata nk’abariho. Nasanze urwandiko rwandikiwe Itorero ry’I Sarudi rwadufasha kumva neza icyo Imana inenga Itorero ryo mu gihe cyacu.

Sarudi wari umujyi wa kera. Niwo wari umurwa mukuru w’ubwami bwa Ludiya (Lydian empire). Bari bakize bafite inganda n’ibikorwa by’iterambere. Uwayirebeshaga amaso y’umubiri yabona ga ikize...yabonaga Itorero rifite reputation, rifite izina. Nyamara siko Imana yarebaga Itorero ry’I Sarudi. Abanyatorero nta mirimo bagiraga. Bari bafite izina ryo kuba mu Itorero gusa nta mirimo bagira.

Urebye abantu basengera mu matorero anyuranye none...usanga nta mirimo. Baragwiza imibare gusa nyamara ntacyo bakora mu Itorero. Urebye abakora muri departments z’Itorero ni imbarwa...urebye abatura, abatanga kimwe mu icumi, abasengera Itorero...usanga ari imbarwa. Hari imibare (statistics) ivuga ko ibikorwa mu Itorero byose bikorwa n’abatageze 5%! Nasanze no mu Itorero ryacu ariko bimeze. Abantu biteze kubona Itorero ryabo ritera imbere ariko bakibagirwa ko aribo nkingi z’ibikorwa byaryo. Nk’umukristo uba mu Itorero atagira umurimo n’umwe akora, adatura cyangwa adatanga 1/10e aba yumva arimazemo iki? Wibaze niba uri muzima.

Ibyahishuwe 3:3 - Nuko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira. Ibyo wakiriye...Ibyo wumvise ubyitondere kd wihane! Wakiriye iki utarekura? wumvise iki udashyira mu bikorwa? Yewe biteye ubwoba!

Umunsi mwiza kuri twese. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza