Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Uburinzi buruta ubundi
Uburinzi buruta ubundi

Yohana 10:27-28 27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.

Hari ibintu 5 bikomeye nize muri iki cyanditswe: UZWI N’UMWUNGERI WAWE: Ku murongo ubanza harimo ijambo ngo nanjye ndazizi humura. Imana umwungeri wawe irakuzi kandi ikwitayeho uri mu rwuri rwayo ntutinye ibyo ubona.

UFITE UBUGINGO BUHORAHO: Ubugingo tubuhabwa buri munsi kuko duhorana n’umwungeri wacu (nziha ubugingo) ntabwo ari nazihaye cg nzaziha, byose arabizi ariko tubana nawe uko bukeye.

UMWUGERI MWIZA AMENYA AMAJWI Y’INTAMA ZE: Nshuti yanjye Imana irakumva ikwitayeho kandi izi ibyo ukeneye, yumva ijwi ryawe ryo kurira, gutaka, gusenga.

NTA WAZAZIVUVUNURA MU KUBOKO KWANJYE Turarinzwe ,dufite ubudahangarwa, tuyobowe neza kandi twitaweho kuko Imana idupfumbatije mu kiganza cyayo aho isi n’abadayimoni badashyika.

ESE TURI INTAMA ZO MU RWURI KOKO? Ntawagira uburinzi atari mu rwuri. Intama ivuye mu rwuri, iba ivuye mu burunzi. Ikibazo n’uko umuntu yikura mu rwuri ariko agashaka ko umwungeri amumenyerayo.

Ndakwifuriza kuba mu kiganza cy’Uwiteka niho hari uburinzi buruta ubw’ahandi.

Nkwifurije umunsi mwiza wa "Liberation".

Byateguwe na Asiimwe Fred / Umukristo wo muri Foursquare Gospel Church Kimironko Binonosorwa na *Dr. Fidèle Masengo

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza