Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » UBUTUMWA NAHAWE MU NZOZI
UBUTUMWA NAHAWE MU NZOZI

Muri gitondo cyo ku itariki 07/07/2017 nka saa kumi n’imwe (Isaha y’i Kigali) zirengaho iminota, ubwo nari ntwawe n’udutotsi twa mugitondo nabonye umuntu nzi aza aho ndi arambwira ngo Umwalimu yatanze ikizamini (dissertation) kivuga ngo: Ubukristo n’urugendo umuntu akora arufatikanyije n’abandi ngo ariko abarugenda nk’aho ari bonyine nibo gusa bagera aho bajya.

Mu gihe narimo nibaza kuri ayo magambo (nkiri mu nzozi) arambwira ngo “erega umunyenga wo kugendana n’abandi mu kigari wibagije benshi ko buri wese ashinzwe kubara no kugenzura itambwe atera.” Ni aho inzozi zarangiriye.

Inzozi zirangiye, natakereje, nsanga ubukristo bwa benshi bwarishwe n’umunyenga w’idini. Abafashe imodoka ya Bus (public transport) imwe, bose ntabwo baviramo hamwe. Buri wese agenda agenzura ibyapa bagezeho ngo bus itamurenza. Iyo arangaye ashiduka atageze iyo ajya. Niko n’abari mu rusengero rumwe cg mu idini rimwe bagomba kwitwararika. Buri wese agomba kwibuka ko urugendo rwe rutoroshwa no kubana n’abandi.

Izi nzozi zanyibukije icyanditswe kiri muri Matayo kivuga ngo "Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare. Abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare" (Matayo 24:40-41).

Dukomeze kubitekerezaho.

Umunsi mwiza.

Dr. Fidele Masengo

Umushumba Foursquare Gospel Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza