Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ubutunzi ufite utazi.
Ubutunzi ufite utazi.

Matayo 25:29 - Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite.

Natekereje ku ijambo rivuga ko "UDAFITE AZAKWA N’ICYO YARI AFITE" nsanga hari amasomo akomeye buri wese agomba kwireberamo. Ubundi ntibyumvikana ko udafite yakwa icyo adafite. Mu bisanzwe udafite ntacyo afite. Ariko Bibiliya yatweretse ko umuntu ashobora kwakwa ibyo adafite.

Iri jambo ryavuye ku mugani w’Italanto Yesu yaciye. Aho abagaragu batatu shebuja yabahaye buri wese italanto (umwe 5, undi 2, undi 1).

Maze gusoma uriya mugani hari amasomo 5 nakuyemo:

1) Buri wese hari icyo yahawe kandi buri wese hari uwo yagizwe atarari. Gusa ikigaragara ni uko abantu bamwe batanyurwa n’abo bari, n’ibyo bafite. Akenshi ibi nibyo bibaviramo kudakoresha neza ibyo bafite no kubitakaza.

2) Ntabwo impano/imigisha yacu ingana nta nubwo bisa. Ntabwo wagereranya umucuruzi n’umukozi wa Leta, ntabwo wageraranya umucuruzi w’amabati n’umucuruzi w’inka...ntiwagereranya umuvunjayi n’umworozi...cyangwa umu Pasitori n’umwalimu. Reka kwigereranya. Ntawe musa. Uri wewe. Ibyawe nibyo byawe.

3) Ibyago bikomeye umuntu agira mu buzima n’ukutimenya (uwo ariwe, ibyo ashoboye) no kutamenya ibyo atunze (amahirwe, ubushobozi) ngo abikoreshe.

4) Ibyo dufite byose n’ubushobozi dufite bwose umunsi umwe tuzabibazwa. Wicare ubizi.

5) Igihembo cyawe ntabwo gishingiye ku mubare w’ibyo wahawe ahubwo gishingiye ku buryo ukoresha ibyo ufite.

Nta ruhare wagize mu guhabwa ibyo ufite. Bityo rero, Imana ntabwo yaguhemba bike kubera ko wabonye bike kandi ariyo yabitanze. Wibuke ko uwahawe italanto 5, 2 bose bahembwe kwinjira mu Bwami. Ariko izakubaza uburyo wakoresheje bike wahawe. Nicyo uriya mugaragu wa 3 yazize!

IKIBAZO:

Ni gute ukoresha ibyo ufite n’umwanya urimo ngo uzane impinduka nziza? Mose yari afite inkoni gusa. Nibwo bwari ubutunzi bwe. Imana imuhamagara ntabwo yibukaga ko ayifite. Nta n’ubwo yarazi agaciro kayo. Imana imubaza icyo afite kugirango atitwara nk’udafite. Nyamara iyo nkoni yari afite niyo yambukije abanyisiraheli inyanja itukura, ni yo yagaburiye abantu mu butayu...

Reka kwitwara nk’udafite!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko

masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza