Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ubuzima buramya Imana
Ubuzima buramya Imana

Luka 7:37- 38- "Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo Mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta".

Maze iminsi nkurikiranira hafi amarushanwa y’abaririmbyi ba "Gospel" hari n’ubwo nigeze mba President w’akanama kagombaga gutanga Igikombe cyiswe ’Umucyo Gospel Awards 2012’ cyari cyateguwe na Umucyo Community Radio ku baririmbyi b’indashyikirwa muri muzika ya gikristo. Ababyibuka icyo gikombe cyaje kwegukanwa na "Chorale IRIBA". Uretse kuba nari nkuriye ako kanama, nkunda abaririmbyi cyane kd uko mbishoboye njya mbashigikira.

Kubera kwitabira ibikorwa byabo nifuje gusangira namwe amagambo amazemo iminsi nise "Ubuzima buramya Imana". Njya mbwira abantu dusengana ko n’ubwo ntagira ijwi ryiza riramya Imana niyumvamo umutima uramya.

Nifashishije kino cyanditswe, nize ibintu byinshi ku buzima buramya Imana. Hari umwaanditsi wavuze ngo amasengesho y’abakristo yibanda ku bibazo batura Imana; amashimwe n’ubuhamya bikibanda ku byo Imana yakoze (ku mirimo yayo) ngo ariko kuramya Imana bikora ku Mana ubwayo, byibanda ku Mana aho kwibanda kubyo yakoze. Ubwo nibwo buzima nifuriza buri wese usoma iyi nkuru.

Natangajwe cyane n’ibintu 5 bikomeye nize mu buzima bw’uriya mugore uvugwa muri iriya mirongo.

Dore bimwe mubyo yakoze byakoze kuri Yesu:

1) Akimenya ko hari inzu Yesu yatumiwemo, yamenye ko akeneye kujya aho Yesu ari. Abakristo bo muri iki gihe ntibakigira inyota yo kujya mu materaniro nyamara bakiyita abaramyi!

2) Yamenye ko n’ubwo agiriwe amahirwe yo kwegera Yesu ari umunyabyaha. Benshi babaye aho Yesu ari ariko batibonaho ibyaha. Umutima wicyuza waragiye. Ijambo riravugwa ntibaryireberemo. Bahamagara abihana ntibumve bibareba.

3) Ageze imbere ya Yesu yaciye bugufi amwikubita imbere. Benshi mu bitabira amateraniro muri iki gihe ntibacya bugufi. Baracyari abibone. Uririmbye abantu bagafashwa yikubita ku gatuza..ubwirije bagafashwa ahinduka igitangaza, uhanuye bigasohora nibyo yirata.

4) Yiyambuye icyubahiro. Umusatsi w’umugore nicyo cyubahiro cye ariko yawuhinduye uwo guhanagura ivumbi. Benshi batindanye ibyubahiro byabo. Abaririmbyi, abasenzi, abashumba, abahanuzi benshi bahagaze ku byubahiro byabo. Barabigendera, babikomeyeho ni nabyo bakorera.

5) Yatanze iby’agaciro yari afite: amavuta y’agaciro kenshi. Namenye ko bamwe mu bakozi b’Imana dufite, benshi mu baramyi n’abakristo badatura cyangwa ngo batange icyacyumi. Ab’ubu batandukanye na Dawidi wavuze ngo: "(...)"Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose (...) sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye." (1 Ingoma 21:24).

Ibi bintu uriya mugore yakoze byatumye Yesu amwemera cyane atabitewe n’amagambo yavuze ahubwo bivuye ku buzima buramya. Kuramya Imana ishaka birenze cyane indirimbo turirimba n’amagambo twamenyereye. Ni ubuzima ubayeho. Ng’uko kuramya Imana ishaka, ng’ubwo ubuzima buramya Imana ugomba guharanira.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza