Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ukuri abakorera Imana ubu bagomba kwibuka
Ukuri abakorera Imana ubu bagomba kwibuka

Ibyakozwe n’Intumwa 9:15 - Umwami aramusubiza ati"Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’Abami n’Abisirayeli.

Nyuma y’inyigisho maze iminsi ntanga ku mihamagaro 5 ikorera mu Itorero, nakomeje kwakira ibitekerezo n’ibibazo byinshi by’abantu bavuga ko hari bamwe mu bakozi b’Imana bakoresha nabi amazina bafite "Titles". Hari abo biviramo kwiyumva nk’ibitangaza ndetse bakanabikoresha kubw’inyungu zabo bwite.

Kwitwa Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umushumba cg Umwigisha ntabwo ari ikibazo. Ayo ni amazina. Ariko kwitwa iryo Zina ukabikoresha nabi kubw’inyungu zawe n’icyo kibazo.

Maze gusoma ukuntu Paholo umwe mu Ntumwa zikomeye isi yagize Imana yamuvuzeho...ngo "Ni igikoresho"...cyogeza "Izina ryanjye", nibajije niba koko abakozi b’Imana b’iki gihe bibuka neza ko ari:

1 ) Ibikoresho; 2) Abakorera icyubahiro cy’Imana. Numva buri wese agomba kubyibazaho.

Nibutse ko Abakozi b’Imana nyabo ari abagaragu. Nta mugaragu uruta shebuja, ntanugira icyubahiro cye, akorera shebuja. Ese Koko niko Intumwa, abahanuzi, abashumba, abigisha n’abavugabutumwa bo muri iki gihe bakora? Abahanzi bakorera Imana, abaririmbyi abinginzi,...bo mubona bacyiyumva nk’abagaragu...inyungu bakorera ni iya Shebuja ?

Iminsi yose Paholo yakoze, yahoraga yibuka ko ari igikoresho...Nta na rimwe yumvise ari igitangaza...yahoraga yumva atijwe ubuntu! Nta nyungu ze yashyize imbere...yageze aho aboha amahema kugirango abone ibimutunga! Buri wese abitekerezeho.

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza