Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Ukuri ukwiye kumenya ku bijyanye no "Kwishimira muri (...)
Ukuri ukwiye kumenya ku bijyanye no "Kwishimira muri Yesu’

Abafilipi 4:4 "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti"Mwishime!"

Uyu munsi ngeze aho ngomba kuvuga ku bintu 3 ugomba kumenya ku bijyanye no kwishimira Umwami.

1. Kwishimira mu Mwami Yesu ntaho bihuriye no kuba cyangwa kutaba mu bigeragezo. Mu kuri kose ibigeragezo birwanya ibyishimo by’umukristo ariko ntabwo bibikuraho. Muri Habakuki haravuga ngo "Naho umutini utatoha (...) nta kabuza ko nishimana Uwiteka". Pawulo ati "Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago" (1 Abakorinto 12:10);

2. Kwishimira Imana ntaho bihuriye n’uko umuntu yaramutse. Niba ubuzwa ibyishimo byo mu Mwami n’uko waramutse, uracyari hasi cyane mu Mwuka. Turacyatunze abantu babyuka bakunze Imana cyangwa bayivuyeho bitewe n’ibihe banyuramo.

3. Kwishimira mu Mwami Yesu bisaba umuntu kurenga ibibazo n’ibigeragezo ahura nabyo. Ibibazo birahungabanya ariko abamenye Imana barenga ibyo bahura nabyo.

Nkwibutse ko kwishima cyangwa kutishima ari amahitamo ukora. Hitamo kwishima!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza