Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umugisha wawe uri aho ugeze
Umugisha wawe uri aho ugeze

Itangiriro 32:31 - Yakobo yita aho hantu Penuweli ati"Ndebesheje Imana amaso, sinapfa."

Muri iki gitondo nshimishijwe no kwibutswa ko aho umuntu ageze ariho umugisha we uba ugeze. Yakobo yamenye iby’umugusha we ari uko ahuye n’Imana ageze Penuweli.

Ijambo "Penuweli" risobanura "guhura n’Imana imbona nkubone".

Penuweli ni ahantu Imana yahisemo kwigaragariza Yakobo nyuma y’igihe kinini yaramaze ari mu bibazo, arwana intambara zimukomereye.

Hari ibintu 4 nibutse mu gihe natekerezaga kuri iki cyanditswe.

1. I Penuweli Yakobo yahageze amaze iminsi mu ntambara z’urudaca. N’iryo joro yari yaraye akanuye. Niba nawe ariko bikumereye...Aho ugeze naho nyine...ntihagucike!

2. I Penuweli Yakobo yaraharwaniye " Ni ahantu yakiraniye n’Imana" ni ahantu yakomerekejwe ku itako! Niba aho uri hari ibikurwanya...ni aho umugisha wawe uri. Nta muntu urwanira mu gihugu adafite mo inyungu.

3. I Penuweli niho Yakobo yahinduriye izina ndetse n’amateka. Penuweli ntabwo habaye aho kurwanira gusa. Habaye n’aho kwakira intsinzi. Aho turwanira hagira irindi zina, niho dutsindira! Aho twakomerekeye hagira irindi zina ni naho "duhindurira izina". Niho umugisha wacu ugomba kugaragarira...

4. I Penuweli niho izuba ryarasiye. Aho izuba rye ryarengeye ni naho izuba ryarasiye. Aho ubona izuba rikurengeraho, ni naho uzaribona rikurasiraho! Bitangira none...

Ndakwifuriza nawe kugera I Penuweli hawe.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza