Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umuhamagaro wo gukorera Imana
Umuhamagaro wo gukorera Imana

Kuva 3&4

Uyu munsi nashoboye gutekereza cyane ku muhamagaro wo gukorera Imana nsanga ukomeye cyane.

Nifashishije ubuzima bwa Mose, nashoboye kwigamo ibintu byinshi birimo ibikurikira:

1) Imana ntabwo ijya ihamagara abantu basanzwe biteguye kuyikorera ahubwo ijya iteguza kandi igategura abo ihamagaye. Urebye Mose, Samuel, Yesaya, Yeremiya, Pawulo, ....urasanga bose batari biteguye gukorera Imana. Imana ibasanga niyo yabateguje kuyikorera aba ari nayo ibategura.

2. Igihe cyose umuntu agitekereza ko ashoboye umurimo w’Imana akora, aba ataragera urugero nyarwo rwo gukorera Imana. Mose yigeze kugira ishyaka ryo gukorera Imana ndetse anagerageza kuyikorera mu gihe cye. Nyamara ntabwo byakunze. Impamvu ni uko, tudakorera Imana mu gihe cyacyu ahubwo tuyikorera neza mu "gihe cyayo".

3. "Igihe cy’Imana" yashyizeho cyo kuyikorera nicyo "gihe cyacu cyiza" cyo gukora. Abantu benshi bahagurutse gukora ariko bahaguruka mu gihe kitari icy’Imana. Bahagurutse gukora mu gihe kitari icyo Imana yageneyemo kubakoresha. Bananijwe n’uko bari gukorera mu gihe cyabo.

4. Iyo igihe Imana yagennye gukora cy’umuntu kigeze, ikibazo cy’ubushobozi kirakemuka. Nasanze ubushobozi ndetse n’ubushobozi buke biterwa n’igihe umuntu akoreyemo ndetse n’umuhagurukije gukora.

5. Uwo Imana ihamagaye kuyikorera imuha n’ubushobozi bwuzuye bwo gukora. Mose yatanze impamvu zigera kuri 5 nyazo zigaragaza ko adashoboye gukorera Imana ariko byarangiye akoze neza. Ibi byatewe n’uko Imana yamuhamagaye hageze kandi nawe ashyitse.

6. Igipimo cy’ubushobozi bwo gukorera Imana ntikigirwa n’abantu ahubwo gifitwe n’Imana yonyine. Ntabwo ari Mose wemeje ko igihe n’ubushobozi bwo gukora bigeze. Nta n’ubwo ari abantu bamubonyemo ubushobozi ahubwo ni Imana. Ikibabaje n’uko abantu bapimira ubushobozi bwo gukorera Imana kubyo biyiziho ubwabo cyangwa ku bivugwa n’abantu.

Imana irakuvugaho iki? Icyo ivuga nicyo nyacyo. Va ku byo wivugaho, ibagirwa n’ibyo abantu bakuvugaho. Shaka kumenya icyo Imana ikuvugaho.

Mugire igitondo cyiza mwese. Ndabakunda.

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

yves kuwa 12-05-2016 saa 09:53
 

amen.Imana idusobanurire koko noba iki aricyogihe cyacu cyo gukora.amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza