Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » UMUKRISTO N’UBUNTU
UMUKRISTO N’UBUNTU

Abaheburayo 13:25 - Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese.

Mu gihe twitegura kwiga cyane ku nyigisho z’ubuntu muri Cellules zose z’Itorero rya Foursquare Church Kimironko, nafashe umwanya ntekereza cyane ku ijambo "Ubuntu", ubusobanuro ndetse n’agaciro kabwo mu mibereho y’umukristo. Naje gusanga harimo inyigisho ikomeye.

Ubuntu bwo kwinjiza umuntu mu ijuru cyangwa bukarimubuza! Hari amagambo nize ku bijyanye N’UBUNTU yanteye kuvuga ibyo.

Amwe muriyo ni akurikira:

1) Twakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera (Abefeso 2:5-8). Agakiza tutashoboraga guca dutanze ikiguzi katugezeho ku buntu nk’impano (Abaroma 6:23b; Tit 3:3-7);

2) N’ubwo agakiza tukabonera ubuntu, ubuntu bw’Imana budusaba gukiranuka. Abantu benshi batekereza ko kuba agakiza ari ubuntu biduha uburenganzira bwo kwitwara uko twishakiye. Nyamara siko Bibiliya ivuga. Mu rwandiko rwa Tito (2:11-14) havuga ko ubuntu butwigisha "kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi...gukiranuka...

3) Gukiranuka bidusaba ubuntu bw’Imana. Nta muntu ushobora gukiranuka atagiriwe ubuntu n’Imana. Abagerageje gukurikiza amategeko barananiwe (Abaroma 3:10; 23). Abigisha gukiranukira Imana binyuze mu mategeko bameze nk’abajya ku kwezi burira urwego. Imana niyo idutera gukora ibyo yishimira(Abafilipi 2:13) kandi Yesu niwe udushoboza kuyasohoza (Abafilipi 4:13);

4) Igipimo cy’ubukure mu gakiza kireberwa ku myumvire umuntu afite ku buntu n’uburyo ayishyira mu bikorwa. Ni yo mpamvu Petero aduhugura gukurira mu buntu bw’Imana (2 Petero 3:18) kandi Ijambo ry’Imama ni ryo ridukuza mu buntu (Ibyakozwe 20:32);

5) Umuntu ashobora gupfusha ubusa ubuntu yagiriwe (2 Abakorinto 6:1) mu gihe nyuma yo kumenya ubuntu akoze icyaha nkana ( Abaheburayo 10:26-31).

Nyuma y’aya masomo, nasanze Agakiza gatangirira mu buntu kagarangirira mu buntu. Niho bamwe bagashoboreye niho abandi byabashobereye! Uri mu bahe? Ibaze nawe!

Ubuntu bw’Imana bubane nawe. Amen.

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza