Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umumaro w’Umwuka wera mu buzima bw’umuntu (igice cya (...)
Umumaro w’Umwuka wera mu buzima bw’umuntu (igice cya 4)

Uyu munsi ngeze ku gice cya cya 4 cy’inyigisho natangiye hejuru y’umwuka were. Ndayikomeza mvuga ku mumaro w’Umwuka Wera mu mibereho yacu.

Mbere y’uko mvuga imwe mu mirimo Umwuka ashinzwe, reka mvuge ko kwitwa umukristo utagira Umwuka byagereranywa no gushyira umuntu mu bakinyi b’ikipe y’umupira w’amaguru kandi adafite amaguru. Ibikorerwa byose mu ikipe biramusiga, muri make ntabyo ashoboye.

Ni nako bimeze ku Mwuka mu mibereho y’umukristo.

Umwuka akora ibintu byinshi mu buzima bw’Umukristo:

1) Yemeza umuntu icyaha (Yoh 16:8). Imwe mu nshigano Umwuka agira n’ukwemeza umuntu icyaha. Yemeza icyaha bwa mbere umuntu akizwa. Umuntu wanze gukizwa, yananiye Mwuka Wera. Mwuka Wera yihanisha abantu mu mibereho yose ya gikristo. N’ubwira umuntu amakosa yakoze (nyayo) akayahakana, akaburana, akaguhunga, agakuraho telephone, aka ku bloka (verbe bloquer) kuri telephone, agakinga urupango iwe uje kumureba ngo muvugane, uzamenye ko imibanire ye na Mwuka Wera ifite ikibazo. Abantu babayeho mu cyaha gihoraho (urugero: uburozi, ubujura, ubusambanyi butagira icyo bwikanga nko kwinjira umugore cg umugabo w’abandi, etc.) babayeho nta Mwuka Wera. Bagira amahoro mu cyaha, bakigumamo batuje.

2) N’umufasha/Umuhoza (Yoh 14:26). Umukristo utagira Umwuka ameze nk’uruhinja rw’impfubyi. Kimwe n’uko umwana muto agomba kwitabwaho n’ababyeyi cyangwa abamurera, umukristo akeneye gufashwa mu mibereho ye. Mwuka wera arera umukristo, aramuhumuriza iyo yikanze, aramukomeza iyo ahungabanye cg akomeretse.

3) Arayobora (Yoh 16:13). Iyo umuntu yakiriye Umwuka Wera, aba ahawe icyapa kivuga ngo "Sinigenga". Ameze nk’umugore washatswe. Ntiyongera kubaho nk’umukobwa. Ntakora gusa ibyo ashatse.

4) Arigisha ndetse akibutsa (coaching) (Yoh 14:26). Iyo umuntu yakiriye Umwuka aba yiyandikishije mu ishuri. Iyo mubana aragusiga. Utangazwa n’ibintu azi mu mwuka. Mukirizwa rimwe ariko ntimumenye bimwe, ntimukore bimwe! Iyo utamufite uragwingira mu bukristo! Wuzuza imyaka izira ubumenyi n’imirimo!

5) Aradusengera (Rom 8:26). Niwe mwingizi w’abakristo n’Itorero. Ameze nka Avocat, yumva amakosa yose twakoze, akatugororera, akabwira Imana ibyo twakagombye kuvuga.

Gira icyo utekereza none. Irebere muri izi ngingo.

Umunsi mwiza.

Rev. Fidèle Masengo, Foursquare Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza