Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umuvugizi w’Ijuru yabonetse!
Umuvugizi w’Ijuru yabonetse!

Abaheburayo 1:1-2 - Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

Nta muntu umenya ukuri ku bivugwa ku mikorere ya Polisi atabajije UMUVUGIZI w’igipolisi...ni nako bimeze ku ngabo, ku Itorero, kuri Leta,...Ijuru naryo rigira umuvugizi!

Kera iyo Imana yashakaga kuvugana n’abantu, yakoreshaga abahanuzi. Abahanuzi bahagararaga hagati y’abantu n’Imana. Babwiraga abantu ibyo Imana ibashakaho.

Nyuma Imana yasanze itagomba gukomeza gukoresha abahanuzi...Niko kugira umuvugizi: Yesu umwana w’Imana. Bimwe mu bintu akora abahanuzi batashoboraga gukora ni ibikurikura:

- Azi neza ibibera mu ijuru...arirebera...Ntabwo avuga inkuru gusa abwirwa!
- Azi neza abo atumwaho;
- Afitiye urukundo rwinshi abo atumwaho!
- Ntabwo atugezaho gusa amakuru y’ijuru aranatuvuganira mu ijuru...

Abo muri iki kinyejana dufite amahirwe akomeye...ntabwo igikoresha abantu kutubwira ibyacu...Yariyiziye Ubwayo! Emmanuel abana natwe... Niba udaheruka amakuru y’ijuru baza Umuvugizi... Niba ukeneye kugira icyo ubwira Imana, egera umuvugizi! Umunsi mwiza kuri mwese!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza