Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umwuka abuze mu gihe abonekeramo! (Igice cya (...)
Umwuka abuze mu gihe abonekeramo! (Igice cya 5)

Yoheli 3:1-2 - "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.

Muri iyi minsi abantu benshi bakomeje kunsaba amasengesho ngo nabo buzure Umwuka wera. Kubera kubyumvana abantu benshi nabigize icyifuzo. Aho ntangiriye kwigisha kuri iyi nyigisho ubusabe bwariyongereye. Birasa nk’aho ari kimwe mu bibazo bikomeye abakristo basengera.

Bagitangira kungezaho icyo cyifuzo nabifashe nk’ikintu cyiza ariko kubera ubwiyongere bw’abawushaka nageze aho nibaza niba turi "mu gihe cy’amapfa mu Mwuka", niba turi mu gihe umwuka w’Imana wabaye muke, wabuze cyangwa mu kirere atabamo. Niko kwibuka iki cyanditswe twasomye.

Maze gusenga no kucyigaho, natunguwe no kwigamo amasomo 3 akomeye asubiza ikibazo cy’abifuza kuzuzwa umwuka wera.

Dore amwe muri ayo masomo:

1) Umwuka Wera ni isezerano ry’abantu bo mu gihe cyacu. Ibi nibyo Yoweli yahanuye mu mwaka wa 830 mbere y’uko Yesu avuka. Ubu buhanuzi bwarasohoye kuva mu gihe cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

2) Umwuka ni isezerano ry’abantu bose. Ntabwo ari umwihariko w’abantu bamwe. Nawe ntabwo uhejwe. Ni isezerano ryawe. Agomba kukuzaho.

3) Ni isezerano ku bantu b’ingeri zose. Nta vangura agira. Iyo ajya guhabwa abakire gusa, abize gusa, abashumba bonyine, abatuye muri Amerika no mu Burayi, abakiri bato,....byari kuba biteye agahinda ku bandi. Ariko inkuru nziza n’uko yatanzwe ku bamushaka.

Niba utamufite, wibaze neza impamvu wamubuze mu gihe aboneka ku bwinshi no kubamushaka bose. Ihe intego yo kumwakira.

Mugire umunsi mwiza!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Donnah kuwa 29-02-2016 saa 11:53
 

Yesu aguhe umugisha mukozi wimana kunyigisho nziza birakwiye ko abakijijwe bayoborwa numwuka Wera...ntitukagende nkabataziyotujya kandi twarawuhawe.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza