Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Umwuka wera mu buzima bwawe (Igice cya 1)
Umwuka wera mu buzima bwawe (Igice cya 1)

Ibyakozwe n’Intumwa 19:2- Arababaza ati"Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?" Baramusubiza bati"Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje."

Uyu munsi nahawe gutangira inyigisho ivuga ku Mwuka wera mu buzima bw’umukristo. Impamvu yanteye cyane gutangira iyi nyigisho n’uko abantu benshi bakunze kumbwira ko bo batigeze babatizwa mu Mwuka. Benshi mu babivuga bamaze imyaka mu Itorero ndetse barikoramo imirimo itandukanye.

Pawulo yigeze ahura n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka Wera. Bagiye kumusubiza bamubwiza ukuri bati: "Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera yaje"!.

Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. N’ubwo bazi ko Umwuka Wera yaje, ubwabo ntibazi uko ameze, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi. Niba uri muri icyo cyiciro, birababaje kuko ubuze ikintu kinini ubuzima bwawe bw’Umwuka bukeneye. Ariko ntutinye kuko iri somo rigamije kubyutsa inzara n’inyota byo guhura n’Imana no kwakira Umwuka Wera.

Mbere y’uko ninjira mu nyigisho mu buryo bwimbitse, hari ibibazo 2 mvugaho none.

1. N’iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Biroroshye ko ariwe umuntu ashyiraho amakosa. Nyamara Yohana yavuze ku Mwuka Wera. Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho! Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko bibaho ko abantu babatizwa mu Mwuka ariko benshi ntibirababaho nta n’icyo bakora kugira ngo bibagereho. Birababaje!

2. N’iki gitera abantu bo mu bihe turimo kutifuza kubatizwa mu Mwuka Wera? Ndatekereza ko hari impamvu ninshi: kubaho mu bukristo bw’imihango, akamenyero, kudashaka kumenya, kudasoma ijambo ry’Imana, kunyurwa n’urwego ruto umuntu ariho rwa gikristo, etc.

Waba utarabatizwa mu Mwuka Wera? Niba ari Yego, iyi nyigisho irakureba. Tuzayikomeza.

Uyu munsi ufate icyemezo cyo guhura n’Umwuka Wera. Ndahamya ko nzarangiza iyi nyigisho nakira ubuhamya bwa benshi.

Umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

YAMIMBONA Eliezer kuwa 22-02-2016 saa 10:39
 

murakoze mugababo reka mbaze:nibihe bimenyetso bigaragara kuwabatijwe muri mpwemu yera?nikihe umuntu yokora kugira abatizwe muri mpwemu yera?umuntu yomenya gute koyabatijwe muri mpwemu yera?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza