Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Uri uwagaciro

Yesaya 43:4 - Kuko uri uwagaciro mu maso hanjye (...). Aho ndi mu rugendo Hong Kong, nifuje gukomeza kubagezaho inyigisho ariko mu buryo buvunaguye.

Dore amasomo nize ku gaciro k’umuntu

1) Agaciro ufite n’ako wahawe n’Imana. Niko gakomeye kuruta ako wewe wakwiha cyangwa abantu baguha.

2) Umurimo Imana yakoze ku bwacu (kutugura amaraso y’agaciro y’umwana wayo w’ikinege) niwo ugaragaza agaciro dufite.

3) lshusho dufite ubwayo igaragaza agaciro kacu. Turasa n’Imana kuko twaremwe mu shusho yayo. Abakubwirako usa nabi barakubeshya! 4) Abantu ndetse n’ibintu bihabwa agaciro kubera inkomoko yabyo. Niko natwe tumeze. Turi bene Mana. Turi abana b’Imana. Tuvuka mu muryango ukomeye w’Imana.

5) Agaciro k’ikintu cg k’umuntu kamenywa n’umuzi. Ubu umukuru w’igihugu cya Botswana cg Namibia yagera mu isoko rya Kimironko ntawamenya agaciro ke hatagize umumenya ngo abivuge. Niko natwe tumeze...Imana ikuzi niyo izi agaciro kawe.

6) Ntuzigere upimira agaciro kawe ku bihe urimo kunyuramo (uko waramutse...aho uri, ibyo ufite). Agaciro kawe karenze ibyo kuko kabayeho bitaraza..bitaraba..kd kazakomeza na nyuma yabyo. Mwakoze.

Rev. Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza