Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » "URUHARE RW’INZIRA ZO MU MUTIMA."Rev. Dr. Fidele (...)
"URUHARE RW’INZIRA ZO MU MUTIMA."Rev. Dr. Fidele Masengo

Zaburi 84:6 - Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.

Ejo hashize twaganiriye kuri uyu murongo dusobanura uburyo imbaraga twibitseho zigaragaza uburyo duhiriwe. Uyu munsi turakomeza noneho tuvuga ku isano riri hagati y’inzira zo mu mutima n’amahirwe. Namenye neza ko imihanda n’inzira bitaba ku butaka gusa. Umutima nawo wuzuyemo inzira. Nizo umuntu anyuramo umunsi ku munsi. Ziyobora ubugingo bwe n’umwuka we.

Kuri bamwe izo nzira zigana ikuzimu ku bandi zigana mu murwa w’Imana, Siyoni y’abera, umurwa Imana yateguranye urukundo. Iyo umuntu agana ikuzimu ahorana irari ry’ingeso za kamere mu mutima, arangwa n’imirimo ya kamere.

Nkuko Pawulo abivuga, imirimo ya kamere ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. (Abagalatiya 5:19-21).

Ufite mu mutima inzira zijya I Siyoni ubirebera ku mbuto yera. Nkuko Pawulo abivuga, imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. (Abagalatiya 5:22-23).

Suzuma imbuto wera uramenya aho inzira zawe zikuganisha. Niwikura mu barangwa n’imirimo ya kamere ugatoza umutima wawe kwera imbuto z’umwuka, uraba uri mu cyiciro cy’abantu Imana yita abanyamahirwe, a bajya I Siyoni.

Ibi nibyo nkwifuriza muri iki cyumweru dutangiye! Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza