Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Urukundo ruruta vino
Urukundo ruruta vino

Indirimbo 1:2 "Ansome no gusoma k’umunwa we, Kuko urukundo unkunda rundutira vino."

Muri iri joro nagerageje gukora ubushakashatsi kugira ngo menye impamvu urukundo Kristo adukunda rupimirwa kuri Vino. Ubundi numvaga hatakagombye kuba kugereranya urukundo Yesu adukunda na Vino.

Maze gusoma nasanze zimwe mu nyandiko kuri Vino nsanga ibikurikira:

1. Vino ikoreshwa nk’umuti. Muribuka ko Pawulo yari yaremereye Timoteyo gufata Vino nke nk’umuti; 2. Vino ifatwa nk’ikinyobwa cyongera imbaraga, inzoga y’abagabo; 3. Vino izwiho gutera ibyishimo. 4. Vino isabanisha abantu.

Ariko uyu mwanditsi w’Indirimbo yasobanukiwe imbaraga z’urukundo rwa Yesu. Ruraruta imiti yose izwi harimo na Vino. Nta muti washoboraga kuvura ibyaha. Urukundo rwa Yesu ni rwo rukiza ibyaha.

Urukundo Yesu yadukunze rufite imbaraga zirenga iz’umubiri. Ibaye yakomeza umubiri, Vino ntacyo imarira ubugingo. Urukundo Yesu yadukunze ni rwo rukomeza umutima ucitse intege, nirwo rugarura ibyiringiro aho bitari.

Urukundo Yesu yadukunze ni rwo soko nyayo y’ibyishimo. Ibyo abantu bita ibyishimo bizanwa na Vino ntabwo aribyo. Ni agahenge. Incuro nanyoye inzoga zanyibagije ibibazo akanya gato ariko nyuma y’aho hakurikira kwicuza. Ibyishimo byuzuye kd bidakurikirwa no kwicuza biri muri Yesu.

Nta busabane buhoraho bw’abasangira Vino. Akenshi batangira basabana bakarangiza batukana cg barwana. Muri Yesu ni amahoro masa, n’urukundo rw’inshuti.

Ndagushishikariza gusongera urukundo rwa Yesu ukarugira urwawe.

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

denyse kuwa 30-05-2016 saa 17:33
 

nibyo koko urukundo yesu Christi yadukunze rurenze ibyigiciro byinshi harigihe umuntu yiheba cg inshuti zamwanze zitamwitayeho ariko yakwibukako afire yesu umukunda kurusha undi uwariwe wese bikamunezeza akamwenyura umtima ukishima ukagubwa neza agahinda kagashira umutima waruhagaze ugatuza yesu Weee uraryoshye peer

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza