Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Urwibutso rwo gutabarwa n’Imana
Urwibutso rwo gutabarwa n’Imana

1Samuel 7:12 "Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati"Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu."

Ejo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda (social medias) hanyuzeho igitabo cy’urwibutso kirimo Umukono wa Benjamin na Sara Netanyahu nk’abantu basuye urwibutso rwa Jenoside. Ndetse mu buzima bwa buri munsi tubona inyandiko ndetse n’inyubako zibutsa ibikorwa bikomeye.

Muri iki gitondo nakunze ijambo ryo muri Samuel rigaragaza igikorwa cyo kwibuka ubutabazi bw’Imana. Rigaragaza kuzirikana imirimo y’Imana.

Nahigiye ibintu byinshi harimo:

1) Abantu bose Imana ikorera ibikomeye siko bakomeza kwibuka imirimo yayo. Abantu benshi barangije gukorerwa ibikomeye, babonamo uburenganzira bwabo, n’ubushobozi bwabo. Ni bake babonamo ukuboko kw’Imana. Ndetse ababonamo Imana bose siko bibuka kuyishima. Mwibuke ba babembe 10 Yesu yakijije. Umwe gusa niwe wagarutse gushima.

2) Gushima Imana si amagambo gusa. Hari igihe bisaba umuntu ibirenze kuvuga.

3) Ishimwe nyaryo ni urwibutso. Imwe mu mpamvu idutera gushyira umukono mu gitabo cy’abashyitsi ni ukugira ngo abo mu minsi iri imbere bazamenye ibyabaye.

4) Hari uburyo bwinshi bwo kwibuka ibyo Imana yakoze. Abantu bose ntibazubakisha amabuye. Ushobora kubyandikisha ibikorwa byiza, ushobora kuyiturira ishimwe, etc.

5)Imana yacu ikwiriye gushimwa. Samuel yatanze urugero rwiza dukwiriye gukurikira. Ibuka ibyo yagukoreye, ibuka uburyo yagutabaye, ibuka aho yagukuye, ibuka...hanyuma uzirikane! Uno munsi wibuke maze uyishime!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Jovia kuwa 12-07-2016 saa 07:57
 

Nange nejejwe n’IMANA Mumtima wange kdi nejejewe no kuYishimira ibintu byiza byose yangejejeho mubuzima.AGAKIZA ,KWIGA UNIVERSITY,AKAZI KEZA KAMPAYE AMAHORO,GUKIRA UMULIMO WAYO,KUGIRIRWA IKIZERE Oooohh Mana wakoze byinshi USHIMWE CYANE kdi UHIMBAZWE MPAYE AGAKIRO KENSHI CYANE IBYO WANKOREYE MUBUZIMA KDI NTESHEJE AGAKIRO IBINTU BYAMBABAJE MUBUZIMA MBITESHEJE AGACIRO RWOSE.

francine kuwa 8-07-2016 saa 04:17
 

IMANA ISHIMWE NANJYE NIBUTSE IMIRIMO NIBITANGAZA YANKOREYE SINABIVUGA NGO MBIRONDORE ARIKO MANA WITWA ISHOBOYE BYOSE KUKO IBYANANIYE ABAHANGA BACECETSE IHITA YIGARAGAZA KO ISHOBOYE BYOSE.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza