Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Uyu munsi turabana muri Paradizo ( LUKA 23 : (...)
Uyu munsi turabana muri Paradizo ( LUKA 23 : 43)

Mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba harimo n’iri. Utekereje ko aya magambo yavugiwe ku musaraba, Yesu arimo imisumari, yambaye ikamba ry’amahwa, wumva uburemere bwayo.

Maze kurisoma no kuritekerezaho, nize byinshi ku birebana na kiriya gisambo ndetse na Yesu.

1. Ku birebana na kiriya gisambo cyabwiwe ariya magambo, nize ibikurikira

- Aho yamenyeye Yesu yaramwemeye;

- Yemeye Yesu mu gihe atari uwo kwemerwa: Imana yakubiswe, yamanitswe, yihakanywe n’abigishwa...

- Kubera kumwemera yivuye inyuma, yagaye mugenzi we utaramuhaye agaciro;

- Yiyemeje icyaha;

- Yizeye ko Yesu akiza kandi ko atanga Ubwami bw’Imana;

- Kwizera kwe kwarebye kure bituma atumbira ubugingo buhoraho mugihe ikindi gisambo cyashakaga inzira yihuse ibakura mu gihano.

2. Ku bijyanye na Yesu nize ibikurikura :

- Kristo wo ku musaraba afite imbaraga zo kubabarira kimwe na Kristo wo ku ntebe y’Imbabazi;

- N’ubwo yababazwaga n’umusaraba, Kristo yari agifite impuhwe zibabarira abanyabyaha;

- Umurimo wo gukiza yakoreyemo niwo yarangirijemo!

- Guhamya ko bagomba ga kubana muri Paradizo, bivuguruza amakuru kiliziya yakunze kwamamaza ya Pirigatori!

Nawe ushobora kuba hari icyo wize kuri iri jambo. Bidusangize!

Mugire umunsi mwiza!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza