Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Uziya wawe agomba gutanga
Uziya wawe agomba gutanga

Yesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.

Nk’uko twabibateguje uyu mwaka utangira, inyigisho zacu z’uyu mwaka zigamije gufasha abantu guhura n’Imana.

Uno munsi nashatse ko dusangira amakuru y’ukuntu Yesaya yabonye Imana.

Hari ibintu byishi byamfashije muri iki cyanditswe :

1) Mu mwaka Uziya yatanzemo (yapfiriyemo). Uziya Umwami wa 11 wa Isiraheli yari umwe mu Bami bakomeye babayeho muri Isiraheli nyuma ya Dawidi. Umutima wa Yesaya washeshanguwe bikomeye n’urupfu rwa Uziya bivugwa ko yari n’inshuti ye ikomeye. Yesaya mu gahinda kenshi yihutiye kujya mu Ngoro y’Imana (Temple) kugirango avurwe akababaro. Aho niho yahuriye n’Imana. Niba hari icyo wabuze gikomeye muri iki gihe, ihutire kujya mu maso h’Imana. Niho honyine ababaye bahumurizwa.

2) Umwami Uziya yari yapfuye ariko Umwami w’Abami yari akiri ku ngoma. Kimwe mu byo Yesaya yamenye mu kababaro ko kubura Uziya ni uko Imana yo yari ikiriho. Na nubu iriho! Ushobora kuba warabuze Uziya wawe uyu mwaka ariko ndakumenyesha ko Imana yawe iriho. Uziya yoba ari umugabo mwabanaga mutakibana, akazi wakoraga kashize, abana wabuze cg ababyeyi, inshuti zakuvuyeho, etc...ariko humura Umwami w’Abami aracyariho!

3) Uziya yagombaga gupfa kugirango Yesaya abone Imana. Hari igihe ibyo twishingikirije bigomba kubanza kutuvaho kugirango duhure n’Imana. Namenye neza ko udashobora kubona Imana neza atariyo musigaranye yonyine! Mose yabonye Imana nyabyo asigaye wenyine mu butayu, Yesaya yabonye Imana amaze gupfusha umwami we n’inshuti ye. Iyo iby’agaciro mu buzima bituvuyeho, duhura n’Imana.

Uziya yari imbogamizi ikomeye ku bukure bwo mu mwuka bwa Yesaya. Yagombaga kugenda kugirango ahure n’Imana. Hari igihe ibitubuza kubona Imana ari: inshuti, abo twashakanye, akazi, imitungo, icyubahiro, ...Uziya agomba gupfa uyu mwaka mu buzima bwawe. Nibwo uzahura n’Imana.

Ejo tuzakomeza tuvuga amakuru ya nyuma yo gupfa kwa Uziya.

Ariko ndagusaba gufata umwanya ugatekereza kuri Uziya ukubuza kubona Imana muri iki gihe.

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

naila kuwa 7-01-2016 saa 04:02
 

Amena Amena ndafashijwe peeeee merci Dr Fidele

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza