Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Va mu bigirwamana uhure n’Imana Rurema
Va mu bigirwamana uhure n’Imana Rurema

Ibyakozwe n’Intumwa 17:27 - kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe. Uno munsi nazinduwe no kukurangira aho wahurira n’Imana.

Paholo ari Atenayi yatunguwe no kubona ukuntu Abanyatenayi bifuzaga guhura n’Imana. Bari barakoze ubushakashatsi bwo kubona Imana ariko birangira bayibuze. Bigira inama yo kuyiremera ubwabo. Bubaka ibigirwamana babyita Imana kugirango barebe ko bayibona bakanabana. Ikibabaje ni uko ibigirwamana bubatse bitabamaze amatsiko yo kubona Imana kugeza ubwo bubatse n’ikigirwamana cyitwa "Imana itamenywa".

Uyu ni umwanzuro bagezeho bamaze kubona ko iyo bashatse itaboneka. Paholo agezeyo, yababwirije ahereye ku mpaka z’Imana itamenywa agamije kubahuza n’Imana Rurema. Abantu bari barashakishije ubuzima bwabo bwose uburyo babona Imana bagize amatsiko yo kumwumva niko kubabwira kiriya cyanditswe.

Hari amasomo nizemo:

1) Imana ntabwo iba kure. Abashakira Imana ku misozi ya kure, abayishakira mu byumba by’amasengesho, abayishakira ahantu hatandukanye (Kibeho, Israel, Prayer mountain Uganda, Kadeshi,...) siho iba. Imana ntiba ahantu ahubwo iba mu muntu. Ubaye warayibuzemo bizakugora kuyisanga ahantu.

2) Imana nuyiburira muri wowe, nta handi uzayisanga.

3) Umutima wawe niwo uzi imibanire yawe n’Imana cyangwa ibigirwamana wubakiye. N’ubwo wabeshya abandi ko ufite Imana, ntacyo wakora ngo ubeshye umutima nama wawe. Atenayi bari barifatiye abantu ko bazi Imana nyamara imitima yabo irimo ubusa.

4) Umutima waremewe guhazwa n’Imana. Ntabwo washiramo ikigirwamana ngo utuze, unyurwe. Abatunze ibigirwamana babuze Imana. Barambukiwe.

5) Gushaka Imana hanze ariko mu mitima hakiba inyubako z’ibigirwamana n’uguhuzagurika, n’ugukabakaba. Ni bumwe mu bujiji n’ubuhumyi bukomeye.

6) Igihe cyose umuntu agitunze ibigirwamana, Imana iba "itamenywa" muri we. Ijwi ryayo riba ingume. Benshi ntibacumva ijwi ryayo. Bajya bajijisha bagaza n’ababana n’Imana ariko ibyishimo byayo ntabibabamo, amahoro yayo ntayo bafite, urubanza rwayo rubahoramo.

Va mu bigirwamana ubone Imana nyamana. Ntabwo iri kure yawe. Mugire umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza