Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » WABA UZI INKURU Y’ABASIRIKARE B’ABASIVILE?
WABA UZI INKURU Y’ABASIRIKARE B’ABASIVILE?

Ntawaba umusirikare igisivile kitaramuvuyemo. Niyo mpamvu abifuza kuba abasirikare bakoreshwa amafunzo akomeye agamije kubahindura. Iyo umuntu abaye umusirikare ntaba akiri umusivile kandi iyo avuye mu gisirikare aba abaye umusivile. Impamvu ni uko umuntu atabibangikanya, ubwo buzima ntibubangikanywa. Ugiye mu gisirikare aba ahebye igisivile kd usubiye mu gisivile aba asezereye Igisirikare.

Uko ni ko n’ubukristo n’ubupagani bitandukanye. Uhisemo kimwe aba asezereye ikindi. Ntawabivanga kuko bitajyana.

Uno munsi nafashe umwanya munini ntekereza ku bikorwa by’indashyikirwa abasirikare bakoze mu Rwanda bituma noneho numva umwuga wabo ufite icyo wigisha abakristo aribo basirikare ba Kristo. Nasanze hari ibintu byinshi abakristo bakwigira ku basirikare ba Leta zo mu isi.

Reka mvuge gusa ibintu 7 byamfashije none.

1) Umusirikare arangwa no kubaha. Ubundi kwinjira igisirikare n’ukwiyemeza kuyoboka no kuyoborwa. Umusirikare wese utubaha abamukuriye, utayoborwa na shebuja yitwa inyeshamba, afatwa nk’umugumutsi.

2) Umusirikare nyawe n’umwizerwa. Iyo umusirikare atagaragaje ubwizerwa, aba abaye umwanzi w’igihugu. Nta hagati habaho. Ubaho wizeye ubuyobozi nawe wizewe cg ugakurwaho icyizere. Nta mpu ebyiri zemewe keretse batarakumenya neza. Iyo atizera shebuja aba amurwanya!

3) Abasirikare beza bahora bitoza. Nta na rimwe babaho batitoza. Iyo batitoje gato, bisanga bameze nk’abasivire. Ni ngombwa ko bahugurwa buri gihe kd mu buryo buhoraho. Wanze kwiga cg urambiwe kwiga, uba unaniwe Igisirikare.

4) Abasirikare bahora ku rugamba. Ntabwo badamarara nk’abasivire. Mu bihugu birimo intambara baba ku rugamba, mu bihugu biri mu mahoro, bahora bari maso. Ntibagira ijoro n’amanywa...

5) Baritanga. Ni ibiharamagara. Ntacyo bagomanwa igihugu kugeza aho basabwa kd bemera kwitanga ubwabo. Iyo umuntu agiye ku rugamba, aba yiteguye gupfa. Nicyo gitambo gikomeye umuntu asabwa.

6) Abasirikare bose bagira intwaro kd barazikoresha. Nta musirikare utunga intwaro atazi cg adakoresha!

7) Abasirikare baritandukanya mu buryo bwose: bagira imyenda yihariye, bagira imvugo bahuriraho, batuye ukwabo, ...Muri make ntibivanga. Nyamara abasirikare ba Kristo bo siko benshi bameze. Ibyabo birababaje.

- Barivanze (kubatandukanya n’aho bavuye biragoye);

- Batunze intwaro badakoresha (intwaro zabo n’iz’imitako, Inkota zabo nzitizikeba- Ijambo ry’Imama";

- Nta bwitange bazi (uretse kwitanga ubwabo nta n’ubwo batanga ibyabo mugushyigira umurimo w’Imana). Hehe n’amashimwe? Hehe no kuba ibitambo byera bishimwa?

- Bavuye ku rugerero ubu baradamaraye (intambara y’umwuka barayitsinzwe...). Ntawe urara ku izamu...basinzira nk’abasinzi...bagona cyane...amasengesho ya nijoro...wapi!

- Kwitoza mu by’umwuka ashwi da. Ntawe usoma ijambo! Barahuze!

- Ntabwo bizerwa...ntibakiranukira shebuja, mu gitondo bari mu Bwami bw’Imana ni mugoroba bagateza Satani imbere mu tubyiniriro cg mu tubare;

- Ntabwo bubaha Imana yabo. Hari ubutunwa badashaka cyane cyane ubwo kumvira no gukorera Imana mu Itorero. Bariruka inyuma y’ubuhanuzi n’ibitangaza. Abakristo benshi baragumutse. Shebuja yarababuze!

Mbese uracyari umusirikare wa Kristo cg Adui yarakwifatiye? Isuzume!

Bishop Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza