Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » WABA UZI KO UBUZIMA BWAWE ARI IGITANGAZA?
WABA UZI KO UBUZIMA BWAWE ARI IGITANGAZA?

Zaburi 139:14 - Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. Umwe mu banyabwenge bakomeye Isi yagize witwa Albert Einstein yaravuze ngo hari uburyo 2 umuntu yabaho ubuzima:

1) Kubaho nk’aho nta gitangaza na kimwe ubona. Muri ubwo buryo umuntu yibona nk’usanzwe akabona ibintu byose nk’aho bisanzwe.

2) Kurebera ibibaho mu bitangaza. Icyo gihe, yireba ubwe nk’igitangaza akabona ibiba byose mu bitangaza. Iyo ururabo rumeze abifata nk’igitangaza kuko amenya ko hari abatera indabo ntizimere; iyo ateye intambwe ajya imbere bigakunda, abifata nk’igitangaza kuko hari ababigerageza bikanga; iyo ahumetse umwuka ukaboneka, abifata nk’igitangaza kuko harabahumeka ugahera.

Abarebera ubuzima mu bitangaza, ntibagira umwanya wo kwiruka inyuma y’ibindi...kuko bahora babibona.

Niba utarubizi, UZIKO ubuzima bwawe ari igitangaza?

Fata umwanya utekereze kuri aya magambo: Ndinde? N’iki kingira jye? N’iki kingira udasanzwe kd kintandukanya n’abandi bose babayeho, bariho ndetse n’abazabaho? Agaciro mfite ngahabwa nande? Nibutse ko ababyeyi banjye ataribo bampa agaciro (Imana yakampaye batarabaho...kd nzagakomeza batakibaho); ntabwo amafaranga ariyo ampa agaciro nakagize ntarayagira (katangiriye mu mugambi w’Imana aba ariho kuzurira) ntabwo imyenda nambara ariyo impa agaciro...ntabwo ari ibyo ntunze, ibyo nize...Uko ndesha, uko ngana cg nsa...Dawidi ati naremwe mu buryo buteye ubwoba, butangaza...Imirimo wakoze (undema) n’igitangaza...Muri make "Ubuzima bwanjye n’igitangaza!"

Sigaho kwiruka inyuma y’ibitangaza kuko ubwawe uri igitangaza! N’utamenya ibi, abantu bazakwifatira bakubwire ibyo bashatse.

Unyemerere usome Zaburi 139 uyitekerezeho none.

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza